Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Diamond yatangaje ko yamaze kubona umukunzi mushya yifuza no kuzarushingana nawe nyuma y’amezi agera kuri atanu yari amaze atandukanye na Tanasha Donna baherukanaga.
Nasseb Abdul w’imyaka 30 uzwi ku bwamamare bwe Diamond Platnumz yatangaje ko nyuma yo kubona umukunzi mushya, yahise yiyemeza gushinga urugo kuko arambiwe imikino yo gutereta no kwiruka mu bakobwa kuko imyaka irimo kumucika, igihe agezemo kikaba ari icyo gutuza nk’uko yabitangarije ikinyamakuru cy’imyidagaduro muri Tanzania ‘Kahawatungu.com’
Diamond Ati: “Sinkiri njyenyine mfite umugore nshaka kurongora tukabana. Nk’ubu ku itariki ebyiri z’ukwezi kwa cumi ndaba nujuje imyaka 31, rero sinshaka kuguma mu mikino. Ngomba kurongora.”
Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu karere no muri Afurika ntiyigeze atangaza amazina y’uyu mukunzi we, gusa icyo yakomeje ahamya ni uko we n’uyu mukunzi we mushya bafite gahunda yo gukora ubukwe bagashinga urugo kandi mu gihe cya vuba.
Diamond ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bavuzweho kujarajara mu bakobwa cyane nyuma y’uko uwo bakundanaga wese batamaranaga kabiri, ibi bikaba aribyo binatuma afite abana bane bose badahuje ba nyina.
Uyu mukunzi wa Diamond mushya namenyekana araba babaye uwa gatanu mu bagore bazwi bakundanye nawe nyuma ya Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, umunyamideli w’umunya-Uganda, Zari Hassan, Hamisa Mobetto n’umunya-Kenya Tanasha Donna baheruka gutandukana mu mezi atanu ashize, ari nawe byari byitezwe ko bazarushingana bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko.


