Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi zo muri Tanzania na Uganda zirashinja UNHCR gushaka kuzicisha inzara kugirango zikunde zitahuke mu gihugu cyabo, gusa ngo ntiziteguye gusubira i Burundi.
Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi zo muri Tanzania zitangaza ko kuva mu ntangiro za Nyakanga 2020 zagabanyirijwe 17% ku mafunguro zari zisanzwe zigenerwa mugihe izo nkambi Nakivale muri Uganda zabwiwe ko ibiribwa byazo biri mu bubiko (stock) buzarangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2020.
Zimwe muri zo ni iziba mu nkambi za Mtendeli, Nduta, na Nyarugusu muri Tanzania zatangaje ko mbere Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR muri iki gihugu ryageneraga muri umwe muri zo ibiro 12 by’ibigori ku kwezi ariko ubu akaba yaragiye ahabwa ibitageze ku 9kg, iri gabanuka rikaba ryarakozwe no ku bindi biribwa nk’amavuta, umunyu n’ibindi byose bagenerwa.
Umwe muribo yagize Ati: “Ibi bintu byose bifite aho bihuriye. Ni gute twabwiwe ko ibiribwa bigiye gushira nyuma y’igihe gito hagiyeho ubutegetsi bushya mu Burundi bugatangira kuduhamagarira gutaha? Uyu si umugambi wapanzwe?”
Akomeza Ati: “Kuva mu 2019 twagenerwaga 33000 by’amashilingi ya Uganda buri umwe ariko ubu batangiye kuduha 22,000 gusa ku kwezi kimwe n’ibindi byose twahabwaga biraganuka. Ariko ntituzarambirwa kuko aho kujya gupfira mu rugo tuzashyingurwe hano”
Zivuga ko aya ari amayeri ya UNHCR ishaka kuzishyiraho mu rwego rwo kuzihatira gutahuka mu gihugu mugihe zabona zigiye kwicwa n’inzara nk’uko zabitangarije SOS Media, zikongeraho ko atari ubwa mbere bibaye kuko no mu 2017 zigeze guhatirwa gutaha nabwo zikagabanyirizwa ibiribwa.
Izi mpunzi zose zivuga nubwo zakwicwa n’inzara zititeguye gutaha kuko zitiringiye umutekano wazo mugihe zaba zigeze mu Burundi nubwo Perezida mushya w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye yasabye impunzi zose z’Abarundi zahunze kugaruka mu gihugu.
UNHCR nayo yemeza ko yagabanyije ibiribwa
Ubuyobozi bwa HCR muri Tanzania bwemeza ko bwagabanyije ibiribwa byagenerwaga impunzi bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ariko ibindi bitari ibiribwa byo bitagabanyutse muri iki gihugu nk’uko byemejwe na Edward Ogolla ushinzwe itumanaho muri UNHCR ishami rya Tanzania ubwo yavuganaga na SOS Medias.
Ogolla kandi avuga ko HCR irimo kuvugana na Guverinoma nshya y’u Burundi n’ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abarundi ngo hashakwe uburyo impunzi zashishikarizwa gutaha ku bushake.
Ati: “u Burundi bwarangije bikorwa by’amatora. Twiteze ko hazabaho gushishikarira gucyura impunzi zitandukanye z’Abarundi ku bufatanye na guverinoma z’u Burundi na Tanzania. UNHCR irakomeza gukora ibishoboka mu gufasha impunzi zifuza gutaha ku bushake.”
Kugeza ubu impunzi z’Abarunzi zisaga 390,000 ziri mu buhungiro nyuma yo guhunga imyivumbagatanyo yavutse mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu itaravuzweho rumwe. Benshi muribo bacumbikiwe mu bihugu nka Tanzania, RDC, u Rwanda na Uganda.



2 Responses
Impunzi z’Abarundi muri Tanzania na Uganda zirashinja UNHCR gushaka kuzicisha inzara ngo zikunde zitahuke
Mukwezi kwa2 hazobiki kumpunzi zomuri tanzania
Impunzi z’Abarundi muri Tanzania na Uganda zirashinja UNHCR gushaka kuzicisha inzara ngo zikunde zitahuke
Mukwezi kwa2 hazobiki kumpunzi zomuri tanzania