Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Zambia yatangaje ko leta ya Zambia irimo kuganira no gukorana byahafi na Guverinoma y’u Rwanda ku byavuzwe na Nsabimana Callixte [Sankara] ubwo yari mu rukiko I Nyanza.
Nsabimana yabwiye urukiko ko inyeshyamba za FLN yari abereye umuvugizi zafashijwe na Perezida Edgar Lungu mu bitero zagabye mu majyepfo y’urwanda. Sankara yavuze ko Perezida Lungu yahaye uyu mutwe 150,000 by’amadorari ya Amerika ari nayo bifashishije mu myiteguro y’ibitero.
Nyuma y’itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu wa Zambia rivuga ko ibi byavugiwe mu rukiko ari ibinyoma. Isaac Chipampe umunyamabanga wihariye wa Perezida Lungu yabwiye BBC ko nta makuru arambuye bafite ku byavuzwe.
Chipampe akomeza avuga ko Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi zirimo gukoranira hafi no guhana amakuru kuri ibi byatangajwe na Nsabimana. Yagize ati: “Kimwe na perezida ubwe, natwe twabisomye mu binyamakuru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko hari umuntu wamuvuze mu rukiko , nta makuru ahagije dufite, ntituzi neza ukuri ku byavugiwe mu rukiko”
.
Yongeyeho ko icyo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’igihugu cye icyo irimo gukora ari ukuvugana n’iy’u Rwanda kugirango bamenye neza ibyavugiwe mu rukiko byose.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wamubajije niba Perezida Lungu ntacyo azi ku byavugiwe mu rukiko, Chipampe yasubije ko ntacyo Perezida abiziho . Yagize ati” Ntacyo abiziho, ni nayo mpamvu yabyise ibinyoma”.
Umunyamabanga wa Perezida Edgar Lungu yasoje abwira itangazamakuru ko guverinoma ya Zambia itegereje ibizakurikira iki kinyoma ndetse anavuga ko bazagenda bamenya amakuru yose arebana n’iyi ngingo.
Mu 2018, FLN yavugirwaga na Nsabimana Calixte yagabye ibitero mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda byahitanye ubuzima bw’abantu hanangirika imitungo yabo . Nsabimana wafatiwe mu birwa bya Comores umwaka ushize.
Biteganijwe ko Nsabimana [Sankara] azongera kwitaba u rukiko tariki 10/09, akomeza kwiregura ku byaha 17 aregwa.


