Abahanga mu bumenyi bw’ikirere baratangaza ko mu misi ibiri iri imbere, agace ka Afurika y’Iburasirazuba ishobora kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga ukomeye, ushobora kugira byinshi wangiza.
Ku wa gatatu ku wa 15 Nyakanga, Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyatanze itangazo riburira Abanyarwanda ko Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo mu Rwanda kuri uyu wa kane zibasirwa n’umuyaga ukomeye.
Ikigo gihuza amakuru akusanwa ku iteganyagihe muri Afurika, cyongeye kuburira abatuye Afurika y’Iburasirazuba ko iyi miyaga ishobora kwiyongera mu gihe cy’imisi ibiri iri imbere.
Si ubwa mbere akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kaba kibasiwe n’inkubi y’umuyaga, kuko mu mwaka ushize ako karere kibasiwe n’imvira nyinshi ivanze n’umuyaga yangije imitungo y’abatari bake n’ubuzima bw’abantu bukahatikirira mu bihugu byiganjemo ibituranye n’u Rwanda.
Abashinzwe iteganyagihe mu bihugu bitandukanye bahuriza kukuba uwo muyaga uva mu nyanjya y’Abahinde ishobora kwangiza ibikorwa remezo utibagiwe ubuzima bw’abaturage.
Mu Rwanda inama zigirwa abaturage mu guhangana n’imiyaga ikomeje kw’ibasira akarere, harimo gucomokora ibikoresho bikoresha amashanyarazi igihe izi nkubi zirimo kuba cyangwa igihe cyose imvura irimo igwa. Abantu kandi barasabwa kwirinda gusohoka hanze, kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa ahandi hashobora guteza impanuka.
Muri Kenya abaturage batuye hafi y’inyanjya y’Abahinde basabwe kugira amakenga kuko umuyaga uraba ufite umuvuduko wa metero 15.4 kw’isegonda.
Ikigo cy’iteganyagihe muri Kenya kivuga ko ejo ku wa gatanu iyi miyaga ishobora kongera ubukana aho biteganijwe ko izagera ku muvuduko wa metero 20 ku isenda.
Leta ya Kenya yakanguriye abaturage gukurikirana ibitangazamakuru, kugira ngo bagende bagezwaho amakuru agezweho kuri iki kiza.
Muri Tanzaniya ho imiyaga ikomeje kwibasira igice cyo mu burasirazuba n’uburengerazuba bw’igihugu.
Mu mpera z’umwaka Ushize ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba byiganjemo Tanzania byibasiwe n’imyuzure ikomeye cyane cyane. Ni imyuzure muri rusange yateje abantu babarirwa muri za miliyoni kuva mu byabo, ibikorwa remezo nk’amazu, imihanda n’ibindi birangirika.


