Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa John Lewis wamenyekanye cyane ku bikorwa bye byo guharanira uburenganzira bw’Abirabura anatangaza ko ababajwe n’urupfu rwe nyuma y’amasaha make apfuye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga ni bwo Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko John Lewis wabaye impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bw’ Abirabura muri iki gihugu yapfuye, nyuma y’uko mu mpera za 2019 yari yitangarije ko abaganga bamusuzumye bagasanga arwaye kanseri y’urwagashya.
Urupfu rwa Lewis wari ufite imyaka 80 y’amavuko, rwababaje abantu benshi ku Isi batahwemye kugaragaza amarangamutima yabo bitewe n’ibigwi n’amateka yaranze ubuzima bw’uyu musaza. Mu bababajwe n’urupfu rwa Lewis.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yatangaje ko ibikorwa bya John Lewis byo kurwanya akarengane byagiye byubaka abantu benshi ku buryo asigiye uyu murage ab’iki gihe n’abazabakomokaho bakazamwigiraho. Yihanganishije kandi umuryango we n’abamukundaga bose.
Yagize Ati: “Ibikorwa bya John Lewis byateye inkunga benshi, haba muri USA no ku Isi bagagurukira kurwanya akarengane k’ubwoko bwose. Umurage we uzakomeza kumurikira ibisekuru bizaza mu kugira umuhate wo kurwanya akarengane. Nihanganishije umuryango we n’inshuti ze.”
John Robert Lewis wapfuye afite imyaka 80 y’amavuko, ni umwe mu bantu batandatu bakomeye baharaniye uburenganzira bw’Abirabura mu myaka y’1960 muri Amerika, barimo na Martin Luther King kuri ubu ufatwa nk’intwari.
Yari umwe kandi mu mpirimbanyi z’Umuryango waharaniraga Uburenganzira bwa muntu witwaga Student Nonviolent Coordinating Committee (SNCC) aza no kuwuyobora kuva mu 1963 kugeza 1966. Yanabaye umudepite mu Ishinga Amategeko y’Amerika aho yari umwe mu bahagarariye ishyaka ry’Abademokarate.
Lewis na Martin Luther King bafatanyije gutegura imyigaragambyo ikomeye y’abirabura yabaye muri Werurwe 1963 mu murwa mukuru, Washington. Iyi myigaragambyo niyo Martin Luther yavugiyemo imbwirwaruhame yamenyekanye cyane yise “I have Dream” (mfite inzozi).
Bamwe mu bakomeye bagizze icyo bamuvugaho barimo Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika. Obama yavuze ko bishimishije kubona imbaraga Lewis yakoreshej avuganira abirabura zitarapduye ubusa kuko arizo ziri gutera akanyabugabo ababuharanira muri Amerika muri iki gihe.

John Lewis yapfuye afite imyaka 80


