Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru nyuma y’uko umukobwa we, Ingabire Ange Kagame n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo.

Umukuru w’Igihugu yatangaje iyo nkuru nziza umuryango we wakiriye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Perezida Kagame yagize ati: “Guhera ejo hashize twishimiye kuba ba sogokuru kandi ku mugaragaro. Mwakoze cyane A (Ange) na B (Bertrand). Mbega ibyishimo!”

Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bwakurikiwe n’impundu abamukurikirana kuri Twitter batereye umubyeyi wibarutse.

Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio wa RBA yagize ati: “Turashimira uwo muryango. Nibonkwe tubahaye impundu.”

Robert MCKenna Cyubahiro na we ati: “Turabashimira Ange Kagame na Bertrand, imbaraga zo mu ijuru zibane namwe. Nimwonkwe, nimwonkwe.”

Karangwa Sewase we yiganye Sekarama ka Mpumba ati: “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza. Ange na Bertrand nibonkwe. U Rwanda nirugwize amaboko”!

Umwana wa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bitaratangazwa amazina n’igitsina bye, ni we mwuzukuru wa mbere umuryango wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu we, Jeanette Kagame bungutse.

Ku wa gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2019 ni bwo Ingabire Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma batangiye kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda.

Bibarutse imfura yabo nyuma y’umwaka n’ibyumweru bibiri babana.

Soma Izindi Nkuru

24 Responses

  1. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Nange mbahaye impundu ahiiii.
    Mwonkwe. Ni inkuru nziza umwana aranezeza.

  2. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Nange mbahaye impundu ahiiii.
    Mwonkwe. Ni inkuru nziza umwana aranezeza.

  3. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Natwe twishimiye uwo muryango wungutse umuntu mushyashya Ayiiiii

  4. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Natwe twishimiye uwo muryango wungutse umuntu mushyashya Ayiiiii

  5. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Imana ibahe impano nziza yo kurera

  6. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Imana ibahe impano nziza yo kurera

  7. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Natwe nkinshuti turabashimiye. Nibabyare Kandi bongerwe n’amahirwe menshi yubuzima bwabo nubguwo munyamuryango bungutse.

  8. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Natwe nkinshuti turabashimiye. Nibabyare Kandi bongerwe n’amahirwe menshi yubuzima bwabo nubguwo munyamuryango bungutse.

  9. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Ayiiiiii!!!! tubahaye impundu nibonkwe kandi Imana ibashyigikire mu buryo bwose biteguye kuzareramo uwo mwana!

  10. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Ayiiiiii!!!! tubahaye impundu nibonkwe kandi Imana ibashyigikire mu buryo bwose biteguye kuzareramo uwo mwana!

  11. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Tubahaye impundu nibonkwe kandi Imana ishimwe kuko yaguye umuryango!

  12. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Tubahaye impundu nibonkwe kandi Imana ishimwe kuko yaguye umuryango!

  13. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Tubahaye impundu nibonkwe kandi Imana ishimwe kuko yaguye umuryango!

  14. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Tubahaye impundu nibonkwe kandi Imana ishimwe kuko yaguye umuryango!

  15. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Imana ishimwe cyane kubw umwana wautse congratulations to that family

  16. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Imana ishimwe cyane kubw umwana wautse congratulations to that family

  17. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Nibonkwe kandibasubireyo ntamahwa,ababyeyi barihafi nibashyire Ange igikoma cy’Umubyeyi.

  18. Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru
    Nibonkwe kandibasubireyo ntamahwa,ababyeyi barihafi nibashyire Ange igikoma cy’Umubyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *