Mugihe Imyaka ikabakaba 10 ishize BDF itangijwe, Abenshi mu bagore n’urubyiruko baracyafite ibibazo byinshi bibaza kuri iki kigega. Bamwe mu bo Twaganiriye bagaruka kuburyo urubyiruko rugana iki kigo rukiri hasi nyamara mu ishingwa ryacyo hanumvikanamo ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rushaka kwihangira imiriro.
Ikigega cya Leta gishinzwe kwishingira imishinga mito n’iciriritse ku bagore n’urubyiruko BDF cyatangijwe mu mwaka 2011, gitangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’Urwanda Paul Kagame. Mu ntego z’iki kigega harimo kongera umubare w’abihangira imirimo ku bagore n’urubyiruko binyuze mukubafasha kubona igishoro .
Urubyiruko rwaganiriye na Bwiza.com rwemeza ko BDF ishobora kubera igisubizo uyigannye naho abandi bo bakagaragaza ko baba bafite amakuru adahagije ku mikorere y’iki kigega cyabashyiriweho.
Bazimaziki wo mu karere ka Musanze avuga ko we yegereye BDF ikamuhuza n’ikigo cy’imari bakorana cyamuhaye amafaranga yo gutangiza umushinga wo gukora inkweto , kuri ubu akaba akataje mu iterambere aho amaze guha abarenga 10 akazi gahoraho.
Mukamwezi utuye mu murenge wa Gashaki muri Musanze we avuga ko , nk’umukobwa utaragize amahirwe yo kwiga usibye kumva mu bitangazamakuru bavuga BDF we ku giti cye nta kintu nagito ayiziho. Mukamwezi yongeraho ko uburyo amakuru ya BDF amenyekanishwa hakongerwamo imbaraga kugirango n’abatuye mu cyaro babone ku byiza abandi babona nkuko biteganijwe.
Izi mbogamizi zo kutamenya imikorere ya BDF hari nabo zitera idindira mu guhangana n’ubushomeri mu Rwanda.
Mu nshingano BDF yahawe ijya gushingwa harimo gufasha Guverinoma kongera imirimo mishya ihangwa mu Rwanda. U Rwanda rwatekereje uko rwahanga imirimo mishya igera kuri miliyoni 1.5 idashingiye ku buhinzi, kugera mu mwaka 2024. Kugeza muri 2019 BDF yari imaze kwishingira imishinga 40,254. iyi igshingwa ikaba yari imaze gutwara 89,212,654,691.
Imibare yo muri Gashyantare uyu muka igaragaza ko BDF yari imaze gushora miliyari 95 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gufasha imishinga mito n’iciriritse, hakaba harafashijwe imishinga 41,716, yatanze akazi kubantu ibihumbi 180.
Iteganyabikorwa rya BDF rigaragaza ko uyu mwaka imishinga izishingirwa izava ku 3 009 yatewe inkunga mu 2019, ikagera ku 4 940 mu mpera z’uyu mwaka. Biteganijwe ko arenga Miliyarii 14 ariyo asashyirwa muri iyi mishanga iki kigo giteganya kwishingira muri 2020.
BDF ifitanye amasezerano n’ibigo by’imari bisaga 500 mu gihugu hose, aho buri muntu ufite umushinga wizwe neza, yemerewe kwaka inguzano hanyuma BDF ikamutangira ingwate ingana na 75% mu kigo cy’imari bafitanye amasezerano.
Ibyinshi mu bibazo BDF igihura nabyo, harimo nkaho abishingiwe bananirwa kwishyura inguzanyo bahawe, nkaho mu mwaka 2019, abarenga 12% bagaragazaga intege nke mu kwishyura amafaranga bagurijwe bikadindiza imikorere myiza y’iki kigo.
Hari kandi abavuga ko kugirango BDF inoze imikorere ari uko yahindurirwa uburyo bw’imikorere ikaba ikigo cy’imari aho kuba umuhuza w’abantu n’ibigo by’imari.

8 Responses
Bite mu kwihangira imirimo na BDF imaze imyaka ikabakaba 10?
Murakoze kuri iy’inkuru ariko nibyiza kugera k’umugenerwa bikorwa n’umugena bikorwa. Kubo twagannye BDF,si guarrantee gusa batanga ahumbwo bagira n’inkunga nubundi bufasha butandukanye. Bwiza.com mwazegera BDF mukamenya imikorere yayo birambuye mukageza amakuru meza kubanyarwanda kuko hari benshi BDF yafashije bageze kure mu iterambere.

Mwiriwe neza nasabaga ko BDF yanjya yihutisha ibisubizo by ,imishinga nkanjye nadepoje umushinga mukwa cumi 2019 mu kigo cy,imari Sacco kanama nanubu ntibaransubiza amaso yaheze mu kirere ,mutuvuganire pe

Mwiriwe neza nasabaga ko BDF yanjya yihutisha igisubizo byacu kuko batinda kuduha igisubizo cyanjye ko njyewe nadepoje umushinga mukwa cumi2019 mu kigo cy imari Sacco kanama nanubu ntibaransubiza amaso yaheze mu kirere mutuvuganire pe

Muraho umuntu ufite kubushake now gukora ariko akaba adafite bushobozi bwo kuba yakwiteza imbere mwabimufashamo kubona uburyo bwo gukora akwiteza imbere ese binyurara muyihe nzira hasabwa iki?