Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel atangaza ko hakiri kare ngo utubari tube twafungurwa kimwe n’iyindi mirimo yose yakomorewe mu koroshya ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda utubari ni bimwe mu bikorwa byahise bifungwa ku ikubitiro, bivuze ko amezi ane ashize tudakora. Nyuma y’uko gahunda ya ‘Guma mu rugo’ yari yarashyizweho ikuweho mu ntangiro za Gicurasi, inama z’Abaminisitiri zagiye zikurikiraho zagiye zikomorera imirimo imwe n’imwe yari yarahagaritswe ku buryo insengero n’utubari aribyo byari byasigaye bifunze. Abantu benshi batekerezaga ko bizafungurirwa rimwe gusa siko byagenze kuko insengero zo zakomorewe kuwa 15 Nyakanga 2020.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga ku ishusho y’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko abantu bavuga ko utubari twagombye kuba twarakomorewe baba bihanganye kuko icyorezo kikiyongera kandi mu kabari hakaba ari hamwe mu hongera ibyago byo kwandura kurusha ahandi.
Yagize Ati “Abantu bajya muri bare (akabari) bagiye gusabana, iyo hiyongereyeho rero ibinyobwa bisindisha murumva yuko kiza kuvamo ni uko aya mabwiriza yose byagorana kuyashyira mu bikorwa…rero nibaza ko hakiri kare ngo hagire ikindi cyemezo gifatwa reka turebe icyorezo aho kigana twirinde icyatuma habaho gukwirakwira gukabije kutanabasha kugenzurwa mu baturage, ahubwo tugerageze kureba ibyangombwa byemerewe gusubukurwa, turebe ikivamo tuzanabashe gufata izindi ngamba mu minsi iri imbere.”
Iki kiganiro cyari cyahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.
Minisitrir Ngamije yagaragaje ko iyo abantu bari mu kabari bitashoboka ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo kuko, iyo bari kunywa bisaba ko bakuramo agapfukamunwa, gusangira bibaviramo kwegerana ntibahane intera kimwe n’izindi mbogamizi zishobora guterwa n’ibisindisha.
Dr Ngamije avuga ko uko isuzuma rizajya rigenda rikorwa ari nako hazajya hafatwa izindi ngamba ku buryo n’utubari twazakomorerwa bitewe n’ishusho y’icyorezo uko yaba ihagaze.


