Hashize igihe kini mu bitangazamakuru humvikana amakimbirane hagati ya Misiri Ethiopia na Sudan. Ni ukutumvikana kwaturutse ku mushinga mugari w’igihugu cya Ethiopia wo kubaka urugomero runini ku mugezi wa Nile. Ibihugu bitunzwe n’amazi y;uruzi rwa Nile ntibyahwemye kugaragaza ko Ethiopia ishobora kubatera amapfa n’ibura ry’ibiribwa, cyne ko bagaragaje impungenge ko uru rugomero rushobora kuzatuma ingano y’amazi yabageragaho igabanuka.
Ibyo umuntu yakenera kumenya kuri uru rugomero.
Igitekerezo cyo kubaka Grande Renaissance cyatangirijwe muri Ethiopia hagati y’umwaka 1956 na 1964. Ni igitekerezo cyazanwe bwa mbere n’ikigo cy’abanyamerika United States Bureau of Reclamation (USBR).
Iki gihe Ethiopia yayoborwaga na Aklilu Habtewold. Aklilu Habtewold yaje guhirikwa ku butegetsi mu mwaka 1974, uyu mushinga usa naho udindiye. Mu mwaka 2009 , umushinga wo kubaka Urugomero runini ku mugezi wa Nile wagarutse mu buyobozi bwa Ethiopia uzanwe n’Abagize Guverinoma. Bidatinze mu mwaka 2010, James Kelston yahawe isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cy’uru rugomero.
Tariki ya 31 Werurwe 2011, Leta ya Ethiopia yahise itangaza miliyari 4.8 z’amadorari nk’agaciro umushinga wose wo kubaka uru rugomero uzatwara.
Tariki ya 2 Mata muri uyu mwaka nibwo Uwari Minisitiri w’intebe Melez Zenawi yashyize ibuye ry’ifatizo ahangombaga kubakwa uru rugomero.
Misiri iherereye ku birometero 2,500 uvuye ahubatse uru rugomero ikimenya aya makuru, yahise itangira kurwanya uyu mushinga, aho yavugaga ko uzagabanya ingano y’amazi y’uruzo rwa Nile yageraga ku banyamisiri. Muri Gicurasi 2011, Intumwa ziturutse ku mpande z’ibihugu byombi zatangiye ibiganiro kuri uru rugomero hagamijwe kutagira uwo inyungu ze zihangirikira. Ibi biganiro nacyo byahinduye kuri Ethiopia yari imaze imisi mike itangije imirimo y’ubwubatsi.
Uyu mushinga ubusanzwe watangiye witwa Project X, nyuma inama y’abaminisitiri ya Ethiopia yateranye kuya 15 Gicurasi 2011, yemeza ko ugomba guhindurirawa izina ukitwa Grand Ethiopian Renaissance Dam.
Dore ibyo wamenya kuri utu rugomero
1.Uru rugomero rwubatse mu gace ka Bameza muri Ethiopia
2. Rufite ubushobozi bwo gutanga ingufu zigera kuri Jigawati 6.45
3.Uru rugomero rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyari 4.8 z’amadorari y’Amerika
4.Uru rugomero rwubatswe na na kompanyi ?Salini Imregilo.
Kugeza ubu uru rugomero rugeze mu mirimo yanyuma yarwo, kuko mu mpera z’icyumweru gishize aribwo baruyoboyemo amazi bwa mbere mu igerageza, abayobozi ba Ethiopia bemeza ko ryagenze neza. Uru rugomero nirwuzura ruzaba ari rwo rugomero , runini kuri uyu mugabane. Mu zindi ngomero nini muri Afurika twavuga nka Gibe III Dam nayo yo muri Ethiopia, Africa’s tallest arch dam (Ethiopia), Merowe Dam (Sudan), na Katse Dam yo muri Afurika yepfo.
Iyubakwa rya Grande Renaissannce ntiryigeze rishimisha ibihugu nka Sudan na Misiri, aho byose bihuriza ku kuba uru rugomero rushobora kuzateza ibibazo abaturage bayo . Uruzi rwa Nile rwubatseho rufatwa nk’inkigi y’ubukungu bw’ibihugu biruturiye kuko usibye uburobyi bukorerwamo, ubundi aya mazi yifashishwa cyane mu kuhira imyaka muri ibi bihugu ahanini bidakunze kugusha imvura mu buryo bworoshye.


