Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yatangaje ko ishyize muri gahunda ya Guma mu Rugo tumwe mu duce two mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge nibura mu gihe cy’iminsi 15, naho umudugudu umwe wo muri Kicukiro wari uyimazemo iminsi ukaba wayikuwemo, hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe ku cyorezo cya Covid-19.
Itangazo ry’iyi Minisiteri ryashyizweho umukono na Minisitri, Prof. Shyaka Anastase rivuga ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, imidugudu itatu yo mu kagari ka Tetero, mu murenge wa Muhima w’akarere ka Nyarugenge ishyizwe muri gahunda ya ‘guma mu rugo.’
• Umudugudu wa Tetero
• Umudugudu w’Indamutsa
• Umudugudu w’Intiganda
MINALOC kandi yakuye umudugudu wa Kadobogo wo mu kagari ka Kigali mu karere ka Nyarugenge muri guma mu rugo nyuma y’igihe kigera ku kwezi wari uyimazemo.
Ni mugihe imidugudu itatu yo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro irakomeza ikaguma muri gahunda ya guma mu rugo kugeza igihe bizagaragarira ko nta cyorezo cya Covid-19 kikiharangwa.
• Umudugudu wa Kamabuye, akagari ka Nyarurama, Umurenge wa kigarama
• Umudugudu wa Zuba, akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama
• Umudugudu wa Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13), akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama.
Abashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza abigenga bahabwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo, kimwe n’abaturarwanda bose bakababa basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye nokwirinda muri rusange.


