U Rwanda rumaze guhomba miliyari 86 ava mu misoro n’amahoro

Sangiza iyi nkuru

Mu bisobanuro Minisitiri w’intebe Eduard Ngirente yageje ku nteko ishingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko u Rwanda rwahombye Miliyari 86 zagombaga guturuka ku misoro n’amahoro muri ibi bihe bya Covid-19.

Dr. Ngirente avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kugendera ku muvuduko wa 8% kuri ubu buri ku muvuduko wa 2% gusa. Yagaragaje ingero z’ahantu ubukungu bwadindiye cyane, aho inama 70 zimaze guhagarikwa, bikaba byarateje igihombo kingana n’amadolari ya Amerika arenga miliyari 79 z’amafaranga y’u Rwanda. Yakomoje kandi ku ihagarikwa ry’ingendo z’indege ryahombeje igihugu amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 8.

Minisitiri w’Intebe avuga ko imisoro n’amahoro yagombaga gutangwa , atari ko yatanzwe cyane ko hari igihe cyageze ku kwezi bumwe mu bucuruzi n’ibikorwa by’injiza imisoro buhagaze. Biturutse kuri ibi ngo U Rwanda rwahombye ,miliyari 86, zishobora no kwiyongeraho izindi 55 mu mpera z’uyu mwaka.

Serivisi zo gutanga ingufu zahombye miliyari 4, naho itangwa ry’amazi ryahombye miliyari 1,1. Dr. Ngirente avuga ko kuva aho ibikorwa by’ubukerarugendo bisubukuriwe, ubu hamaze kuboneka ba mukerarugendo 1,176 basuye u Rwanda, ndetse n’abashyitsi barenga 3,000 muri rusange.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abagize inteko ko mu rwego rwo guhangana n’ibi bihombo byose byazahaje igihugu . Guverinoma yatangije ikigega nzahurabukungu kizamara imyaka ine. Ni ikigega avuga ko cyatangiranye miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amahoteli n’ibindi bigo biteza imbere ubukerarugendo ni byo bizagenerwa menshi angana na miliyari 50Frw, ibigo binini bikazahabwa miliyari 30Frw naho ibigo bito byo bikazagenerwa miliyari 15.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *