Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga, Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadera yifatanyije n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu guha icyubahiro no kunamira umusirikare w’u Rwanda uherutse kugwa mu gitero izi ngabo zagabweho n’umutwe w’inyeshyamba.
Ku itariki 13 Nyakanga 2020, nibwo ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica (MINUSCA) zatangaje ko zagabweho igitero n’umutwe w’inyeshyamba uzwi nka R3 usanzwe uri mu mitwe iteza mutekano muke muri kiriya gihugu. MINUSCA yatangaje ko muri iki gitero haguyemo umusirikare w’u Rwanda naho abandi babiri (bo mu bindi bihugu) bagakomereka.
Umusirikare w’u Rwanda waguye muri iki gitero ni uwitwa Seargent Major (SM) Edouard Nsabiyaremye nk’uko izi ngabo zabitangaje mu muhango wo kumuha icyubahiro no kumusezeraho bwa nyuma.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida wa Centrafrica, Faustin Archange Touadera, Umunya-Canada, Denise Brown uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, na Lt. Col. Safari uhagarariye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri iki gihugu. Hari kandi na bamwe mu bapolisi b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Cntrafrica.
Lt Col Safari yashimiye Perezida Touadera n’abandi bose baje kwifatanya na n’ingabo za MINUSCA n’iz’u Rwanda zose muri rusange gusezera kuri mugenzi wabo SM Nsabiyaremye Edouard.




