20260309_090823

Urugo rwa Rihanna rwagabweho igitero

Sangiza iyi nkuru

Urugo rw’icyamamare mu muziki Rihanna ruri mu gace ka Beverly Hills muri Leta ya California muri United States rwagabweho igitero cy’amasasu ku Cyumweru nyuma ya saa sita, nk’uko byatangajwe na polisi.

Polisi ya Los Angeles Police Department yatangaje ko yakiriye amakuru y’amasasu yarashwe ahagana saa saba n’iminota 15 z’igitondo ku isaha yaho. Nyuma y’ikorwa ry’iperereza ryihuse, hafashwe umuntu ukekwaho kubigiramo uruhare.

Umwe mu bayobozi ba polisi yabwiye CBS News ko urugo rwatewe ari urwa Rihanna, ndetse ko ku kibuga cy’aho byabereye habonetse ibisigazwa by’amasasu yarashwe hifashishijwe imbunda nini.

Polisi ivuga ko nta muntu wakomeretse muri icyo gitero. Amakuru yaturutse mu nzego z’umutekano yabwiye ikinyamakuru Los Angeles Times ko Rihanna yari mu nzu muri icyo gihe amasasu yaraswaga.

Iperereza rya polisi rigaragaza ko umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 yahagaze mu modoka hanze y’urugo rw’uyu muhanzikazi, maze akarasa amasasu arindwi mbere yo guhita atwara imodoka agahunga.

Nyuma y’igihe gito, imodoka ye yabonetse hafi ibirometero 12 uvuye aho urugo rwa Rihanna ruherereye, ari naho yahise afatirwa n’inzego z’umutekano. Kugeza ubu, polisi ntiratangaza amazina ye ku mugaragaro.

Rihanna, wavukiye muri Barbados amazina ye nyakuri akaba Robyn Fenty, amaze imyaka irenga 20 ari umwe mu bahanzi bakomeye ku isi. Yamenyekanye cyane mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 mu ndirimbo zakunzwe nka Pon de Replay na Umbrella.

Mu buzima bwe bwite, Rihanna abana n’umuraperi A$AP Rocky, bafitanye abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa wavutse mu mwaka ushize.

Uretse umuziki, Rihanna ni n’umucuruzi ukomeye. Yashinze ibigo birimo ikirango cy’ibikoresho byo kwisiga Fenty Beauty ndetse n’ikigo cy’imyenda y’imbere y’abagore (lingerie). Nk’uko byatangajwe na Forbes, umutungo we urenga miliyari imwe y’amadolari.

Abahagarariye Rihanna ntibaragira icyo batangaza kuri iki gitero kugeza ubu, mu gihe iperereza rya polisi rigikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *