71222971-0-image-a-69_1684621365683

Maurtius irateganya kujyana u Bwongereza mu nkiko kubera Ibirwa bya Chagos

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Maurtius, Navin Ramgoolam, mu cyumweru gishize yavuze ko Mauritius iteganya kurega u Bwongereza kubera gutinda kwemeza amasezerano yo gusubiza Ibirwa bya Chagos.

Ramgoolam yatangarije ikinyamakuru Defi Media ati: “Turimo gushakisha inzira zemewe n’amategeko muri dosiye ya Chagos.” Yongeyeho ko guverinoma yatangiye kugisha inama ibigo mpuzamahanga by’amategeko mu gihe hagitegerejwe gukora transfer ku mugaragaro y’ubu butaka bwo mu Nyanja y’u Buhinde.

Ramgoolam yagiranye ibiganiro n’abaminisitiri mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho byagaragaye ko u Bwongereza bwatinze gushyira mu bikorwa amasezerano ya Chagos.

thechagosislandshopeforcoralreefs keyvisual 01

Ayo masezerano naramuka yemejwe, azatuma u Bwongereza bwegurira Maurtius ibi birwa bya Chagos kandi butangire kwishyura ubukode bw’ibirindiro bya gisirikare buhafite.

Aya masezerano yakomeje gutera amakenga, birushaho nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Hamish Falconer, avuga ko u Bwongereza bwahagaritse iyi gahunda kubera ibiganiro bwagiranaga na Amerika muri Gashyantare.

Ibirwa bya Chagos biri mu Nyanja y’Abahinde, nko mu bilometero 5.800 mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bwongereza no mu bilometero 1,250 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Maurtius. Byabaye intara y’u Bwongereza hamwe na Maurtius mu 1814 mu rwego rw’amasezerano y’i Paris nyuma yo gutsindwa kwa Napoleon. Iri tsinda ry’ibirwa ryiswe “Intara y’u Bwongereza mu Nyanja y’u Buhinde” mu 1965 kandi bitandukanywa na Maurtius, yabonye ubwigenge mu 1968. Icyo gihe rero amasezerano ni uko ibyo birwa byari kuzasubizwa Maurtius igihe bizaba bitagikenewe kubw’ubwirinzi bw’u Bwongereza.

71222971 0 image a 69 1684621365683

Haje kubakwa ibirindiro bya gisirikare ku bufatanye bw’u Bwongereza na Amerika byubatswe ku kirwa nini muri ibyo birwa kitwa Diego Garcia. Abaturage bari bahatuye bimuriwe muri Maurtius na Seychelles, mu gihe bamwe bimuriwe mu Bwongereza mu 2002.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *