ratox-1g_1_1_-02262

Uganda: Leta yerekanye ibihugu abaturage babyo bemerewe kwinjira nta viza

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Gatatu yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu birimo n’u Rwanda abaturage babyo bemerewe kwinjira muri Uganda bitabasabye kubanza gushaka visa.

Ku ikubitiro, uru rutonde rugaragaraho ibihugu hafi ya byose byo mu karere bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC): U Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, DRC, Sudani y’Epfo, usibye Somalia.

Urutonde kandi ruriho ibihugu byo mu Burayi nka Ireland, Cyprus na Malta, ibyo muri Karayibe nka Jamaica, Barbados, Bahamas, Trinidad and Tobacco, ndetse n’ibyo muri Aziya nka UAE na Hong Kong no mu bindi bice bya Afurika.

Guverinoma ya Uganda yavuze ko abenegihugu baturutse mu bihugu no mu turere twavuze badasabwa kubona viza mbere yo kujya muri Uganda, hakurikijwe gahunda yo kubasonera visa ya Uganda.

Leta ivuga ko iki cyemezo kizoroshya ingendo kandi kiragaragaza ubushake bwa Uganda bwo guteza imbere kwishyira hamwe kw’akarere, ubukerarugendo, ubucuruzi, no guhuza abantu.

HDHCZIOWEAEL8my

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *