keya_lgbt-1140×855

Senegal: Hatowe itegeko rikaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 11 Werurwe, abadepite bo muri Senegal bemeje itegeko rikaza ibihano ku baryamana bahuje ibitsina benshi bazi nk'”abatinganyi”.

Ivugurura ry’ingingo ya 19 y’igitabo cy’amategeko ahana riteganya gukuba kabiri ibihano by’igifungo ku bantu bafatiwe mu bikorwa byo kuryamana bahuje ibitsina.

Mu gihe muri Senegal hagenda hafatwa abantu bashinjwa kuryamana bahuje igitsina, iri tegeko rishya riteganya kongera ibihano kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka icumi.

Inkuru dukesha RFI ivuga ko bivuye ku gihano cy’igifungo cy’umwaka umwe kugeza ku myaka itanu cyari gisanzweho, ku muntu wese uzahamwa n’icyaha cyiswe “ibikorwa binyuranyije na kamere.”

Iri tegeko riteganya kandi ihazabu y’inyongera, ishobora kugera kuri miliyoni 10 CFA, ugereranije na miliyoni 1.5 gusa bacibwaga n’itegeko risanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *