Amakuru ataremezwa n’urwego na rumwe bireba yatangajwe n’Ikinyamakuru Bloomberg kuri uyu wa Kane, itariki 12 Werurwe, aravuga ko inkunga y’amafaranga Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi watangaga mu kurwanya inyeshyamba zifitanye isano na Leta ya Kisilamu muri Mozambique, izahagarara muri Gicurasi kandi nta gahunda yo kongera igihe nk’uko abantu begereye iyi dosiye babitangaje.
Uyu muryango mu 2024 wemeje inkunga ingana na miliyoni 20 z’amayero ($ 23 million) yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa by’umutekano zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado ikungahaye kuri gaz muri Mozambique, ihwanye n’amafaranga wari wemeye gutanga hafi imyaka ibiri mbere yaho.

Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kavuze ko iyi nkunga yatangwaga binyuze mu Kigo cy’Amahoro cy’u Burayi, yatanzwe kugira ngo hishyurwe ikiguzi cy’ibikoresho bwite by’abasirikare n’ibindi.
Ihagarikwa ry’inkunga y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ritera kwibaza ku bijyanye n’ahazaza h’ibikorwa bya gisirikare n’umutekano muri Mozambique ndetse n’ingaruka zagutse ku mutekano w’akarere. Icyemezo cy’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kandi kitezweho kugira ingaruka ku muhate mpuzamahanga mu kurwanya ubuhezanguni muri Afurika y’amajyepfo.



