Muri iki cyumweru, umugabo yatawe muri yombi afite ibimonyo birenga 2200 bizima mu mizigo ye ku kibuga cy’indege gikuru cya Nairobi mu gihe hagenda hagaragara ubwiyongere bwa magendu y’utu dukoko muri Kenya.
Ku wa Kabiri, umwenegihugu w’u Bushinwa, Zhang Kequn, yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta ubwo yageragezaga kuva mu gihugu, nk’uko ikirego cyashyikirijwe urukiko kuwa Kane, Reuters yabashije kubonaho, kivuga.
Abashinzwe abinjira n’abasohoka bari barashyize ahagaragara “ibwiriza ryo guhagarikwa” kuri pasiporo ya Zhang nyuma yo guhunga gutabwa muri yombi muri Kenya umwaka ushize.
Bivugwa ko hari abantu bita “Ant anticionados”, bazwi cyane nk”abashinzwe kurinda ibimonyo (Ant keepers”, bakaba bakunda kubungabunga, kwitegereza, no korora ibimonyo mu bikoresho byabugenewe, bibonerana byitwa formicarium kugirango bige imyitwarire yabyo igoye.


