HDQ9Z3DXYAApLXQ

USA: Mushikiwabo n’intumwa ayoboye bakiriwe ku meza na Amb. Mukantabana

Sangiza iyi nkuru

Mu ruzinduko rwe rw’akazi i Washington, Ambasaderi Mukantabana yateguye ifunguro rya nimugoroba mu rwego rwo guha icyubahiro Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, wari uherekejwe na ba ambasaderi bava mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wa Francophonie (OIF) bafite icyicaro i Washington, D.C.

HDQ9Z3CWkAA5MLH

I Washington, Umunyamabanga Mukuru Louise Mushikiwabo yatumiwe n’Itsinda rya ba Ambasaderi bo mu bihugu bikoresha Igifaransa i Washington (GAF).

HDQ9Z3AWsAACUya

Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare Francophonie ishobora kugira ngo Isi yugarijwe n’imivurungano itandukanye muri iki gihe, irusheho kugira amahoro.

HDPBFkKbUAA blT

Ibiganiro byabereye muri Ambasade ya Canada, imbere ya Ambasaderi Mark Wiseman hamwe na Perezida ucyuye igihe wa GAF, Sidibé Fatoumata Kaba, Ambasaderi wa Repubulika ya Guinea, mbere yo kwakirwa ku meza na Ambasaderi w’u Rwanda i Washington, Mathilde Mukantabana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *