Abasirikare babarirwa mu ijana bo mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Mbere bageze i Kigali, nyuma yo kuva muri Jamaica aho bari bamaze amezi abiri.
Aba basirikare ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame.
Mu butumwa yabagejejeho, Maj. Gen Kagame yabashimiye ku kuba bararanzwe n’indangagaciro zisanzwe ziranga ingabo z’u Rwanda.
Ati: “Nk’uko tuyobora ingabo ukaba uziyobora ziri hehe na hehe, ariko wa muco wa RDF, za ndangagaciro nababwiraga zarabaranze pe! Ubwitange, ubushishozi, ikinyabupfura, gukorera hamwe; nta kintu na kimwe kibi twigeze tubumvaho mu gihe cy’amezi abiri mumazeyo.”
Abasirikare bavuye muri Jamaica kandi bashimiwe uburyo bahagarariye igihugu, bibutswa ko uko ari ko bagomba kujya bitwara aho bazajya boherezwa hose.
Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo bariya basirikare bagize itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bari boherejwe muri Jamaica.
Mu mezi abiri bari bamaze muri kiriya gihugu cyo muri Amerika yo hagati, bafatanyije na bagenzi babo bo mu ngabo za Jamaica gusana no kongera kubaka ibyangijwe n’ibiza mu Mujyi wa Montego Bay mu Ntara ya St James.
Iyo mirimo yatangijwe no gusana no kongera kubaka inzu z’abaturage bagizweho ingaruka n’inkubi y’umuyaga wiswe ‘Melissa’, bikaba ari intangiriro y’ibikorwa by’ubutabazi bigenewe imiryango yibasiwe n’iki kiza.
Ingabo z’u Rwanda kandi zakoze ibindi bikorwa bitandukanye, birimo n’umuganda.


