20260317_075159

Ntituzigera twibagirwa ubwitange bwanyu: JDF ibwira RDF n’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Jamaica (JDF), zashimiye iz’u Rwanda n’abanyarwanda, nyuma y’amezi abiri itsinda ry’ingabo zo mu ishami ry’ubwubatsi ryoherejwe muri kiriya gihugu gufasha gusana ibyangiritse nyuma y’inkubi yahashenye byinshi.

Ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe ni bwo itsinda ry’abasirikare 100 bo mu ngabo z’u Rwanda bari baroherejwe muri Jamaica ryagarutse i Kigali.

Mu butumwa igisirikare cya Jamaica cyanyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyavuze ko kitazigera na rimwe cyibagirwa akazi RDF yakoreye abaturage bo muri kiriya kirwa cya Carraïbes.

Kiti: “Ntituzigera twibagirwa umurimo wanyu n’ubwitange mwerekanye muri kimwe mu biza bibi cyane byabayeho mu mateka yacu”.

Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda b’inzobere mu bwubatsi ryoherejwe muri Jamaica hagati mu kwezi kwa mbere gufasha gusana ibikorwa remezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga wiswe Melissa wibasiye iki gihugu mu Ukwakira(10) umwaka ushize.

Iyo nkubi yarimo n’imvura nyinshi yageze ku muvuduko wa 297Km/h yangiza ibikorwa remezo nk’imihanda, inzu, n’amashanyarazi kuri iki kirwa, yica abantu bagera kuri 32 naho abagera kuri miliyoni 1.5 ibasiga iheruheru.

Leta ya Kingston muri Jamaica ivuga ko iyo nkubi yateye iki gihugu igihombo kiri hafi ya miliyari 9 z’amadorari ya Amerika.

Mu gushimira akazi kakozwe n’igisirikare cy’u Rwanda, igisirikare cya Jamaica cyunzemo kiti: “Mwafashije guhindura ubuzima no kugarura icyizere ku gisenge cyose mwahinduye no ku nzu yose yungukiye mu bufasha bwanyu”.

Ku wa Mbere ubwo abasirikare bari baroherejwe muri Jamaica bagarukaga i Kigali, bashimiwe n’Umugaba w’Ingabo z’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame ku bw’ubwitange bwabaranze mu mezi abiri bari bamaze muri Jamaica.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *