FIFA yatangaje amasezerano mashya y’ingenzi yagiranye na YouTube agamije kwagura uburyo abafana ku isi yose bazakurikirana 2026 FIFA World Cup.
Iri rushanwa rizabera muri Amerika, Mexico na Canada, rikazitabirwa n’amakipe 48 ndetse hakabaho imikino 104, ibintu bizaba ari amateka mashya mu mupira w’amaguru.
Amasezerano mashya azatuma YouTube iba urubuga rukomeye mu gutambutsa ibijyanye n’Igikombe cy’Isi.
Abafite uburenganzira bwo gutambutsa imikino bazajya bashyira kuri YouTube uduce tw’ingenzi (highlights), amashusho yihariye n’ibindi byihariye.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, hazajya hatambutswa iminota 10 ya mbere y’umukino imbonankubone “LIVE” kuri YouTube.
Hari n’imikino imwe ishobora kuzajya itambutswa yose binyuze ku miyoboro yemewe kuri YouTube.
Abahanzi n’abakora content bazahabwa uburenganzira bwo gukora isesengura, inkuru n’ibitekerezo ku mikino.
Aya masezerano agamije gutuma abafana benshi ku isi bashobora gukurikirana iri rushanwa mu buryo bworoshye, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Byongeye kandi, FIFA izashyira kuri YouTube bimwe mu bice by’amateka yayo, harimo imikino ya kera n’ibihe by’ingenzi, mu rwego rwo gutegura neza abafana mbere y’irushanwa.
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA yavuze ko aya masezerano azafasha kugera ku bafana benshi kurushaho no gutanga amahirwe mashya ku bafite uburenganzira bwo gutambutsa imikino ndetse n’abakora content.


