20260319_152122

Senateri Dr. Habineza yatorewe inshingano nshya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki (NFPO).

Ni inshingano Dr. Habineza yatorewe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, akaba agomba kuzungirizwaho na Ingabire Neema Eugenie wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR).

Ni mu gihe Gisagara Théoneste wo mu ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ririya huriro.

Dr. Habineza mu butumwa yahaye BWIZA, yavuze ko yishimiye icyizere yongeye kugirirwa na bagenzi be, nyuma yo kumutorera kuba umusenateri mu mwaka ushize wa 2025.

Ati: “Twabyakiriye neza, kandi twishimiye icyizere abayobozi b’Imitwe ya Politike bongeye kutugirira ubwa kabiri, nyuma y’uko bakitugiriye umwaka ushize bakadutorera kuba Senateri. Ni iby’agakiro cyane.”

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, Habineza yavuze ko inshingano nshya yatorewe zigaragaza ubushake we na bagenzi be bo mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki basangiye bwo gukomeza gushimangira ibiganiro bya politiki no guteza imbere imiyoborere idaheza mu Rwanda.

Yijeje ko inshingano yahawe azazikoraba ubunyangamugayo n’ubwitange.

Ati: “Ndashimira byimazeyo abagize imitwe ya politiki bose ku cyizere bongeye kungirira. Nemeranye izi nshingano intego isobanutse neza, kandi niyemeje kuzikorana ubunyangamugayo, ubwisanzure n’ubwitange.”

Hon. Dr. Frank Habineza yagaragaje ko itorwa rye rije mu gihe ibiganiro byubaka no kurinda ubusugire bw’igihugu birushaho kuba ingenzi kurusha ikindi gihe cyose.

Yunzemo ati: “Nzaharanira ko iri huriro [ry’imitwe ya Politiki] rikomeza kuba urubuga rukomeye rw’ibiganiro, guhuza ibitekerezo no guteza imbere amahame ya demukarasi. Inshingano dusangiye ni ugutanga umusanzu ugaragara mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere myiza n’iterambere rirambye, tunaharanira ko ijwi rya buri muturage ryumvwa kandi rikubahwa.”

Habineza yanijeje gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu rwego rwo kurushaho gushimangira urubuga rwa demukarasi, no guteza imbere politiki igamije gukorera Abanyarwanda.

Imitwe 11 ni yo Senateri Dr. Habineza agiye kujya avugira. Irimo FPR Inkotanyi, PL, PSD, UDPR, PDI, PPC, PDC, PCR, PSP, PS Imberakuri na DGPR-Green Party.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *