Bobi Wine yongeye kugaragara muri Amerika nyuma y’icyumweru avuye muri Uganda. Ku wa Gatandatu, itariki ya 14 Werurwe, nibwo uyu muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, NUP, yatangaje ko yavuye mu gihugu cye, aho yari amaze igihe yihishe kuva amatora ya perezida yo muri Mutarama 2026 yarangira.
Urugo rwe rwari rugoswe n’inzego z’umutekano, ariko aho aherereye haragizwe ibanga kugeza igihe ifoto yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa Gatatu, itariki ya 18 Werurwe. Ifoto yerekana Bobi Wine ari imbere ya Capitol i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yambaye ikositimu kandi afite mudasobwa igendanwa. Avuga ko yatangiye gukorana inama n’abandi bantu mu murwa mukuru wa Amerika.
“Nagiye kandi kugirango ngirane ibiganiro n’umuryango mpuzamahanga ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Uganda, kubera ko igihugu cyanjye gishingiye cyane ku bufatanye mpuzamahanga.”

Yasohotse mu ibanga
Kugenda kwa Bobi Wine mu cyumweru gishize kwakozwe mu ibanga rikomeye cyane, bisa nk’igisebo ku nzego z’umutekano za Uganda avuga ko zamushakaga. Umuyobozi wa NUP yari amaze amezi abiri yihishe kubera impamvu z’umutekano, kandi atari ukubera ko aho atuye hagoswe n’abashinzwe umutekano gusa; ahubwo no kubera ko umuhungu wa Perezida wa Uganda, Gen. Muhoozi, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yari yatangaje ku mugaragaro ko yifuza ko apfa.
Buryo ki Bobi Wine yageze i Washington ntibisobanutse neza. Nta nubwo hazwi neza abantu ateganya guhura na bo cyangwa igihe azahamara. Abamwegereye ariko, bavuga ko kuba atari mu gihugu ari iby’igihe gito.
Bivugwa ko uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi agomba kugirana inama n’abandi banyapolitiki mu mahanga, nk’uko ishyaka rye ryabitangaje, ngo mu rwego rwo kubumvisha gushyira igitutu ku butegetsi bwa Uganda.


