ADEPR Kamembe baravuga ko urukarabiro basabwe rugiye kuzura,hatagize igihinduka ku cyumweru bazasenga

Rusizi: Insengero zose zongeye gufunga imiryango nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibindi zasabwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nyakanga, mu mujyi wa Rusizi nta rusengero na rumwe rwigeze rusengerwamo nk’uko byagenze ku wa 19 Nyakanga aho insengero 9 zasengewemo, abakirisitu bari bizeye gukomeza kugana inzu z’Imana bagatungurwa no kubwirwa ko batacyongeye guterana, hari ibindi batujujje.

Ibyo ngo babwiwe ko batujuje, nyamara ngo mbere bari basenze bikagenda neza, nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’impuzamadini n’amatorero muri aka karere,Rév.past. Byamungu Razale, ngo babibwiwe mu ibaruwa bohererejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ku wa 19 Nyakanga nimugoroba,bibabera urujijo mu gihe batari babibwiwe mbere ngo babyitegurane n’ibindi kandi ibya mbere babyujujue, we na bagenzi be bagasanga ari nk’amananiza Akarere kabashyiraho no gushaka kubahombya.

ADEPR Kamembe baravuga ko urukarabiro basabwe rugiye kuzura,hatagize igihinduka ku cyumweru bazasenga
ADEPR Kamembe baravuga ko urukarabiro basabwe rugiye kuzura,hatagize igihinduka ku cyumweru bazasenga

Pasiteri Byamungu ati’’ Muri iyo baruwa amadini n’amatorero yari yafunguye imiryango yasabwaga urukarabiro rwa kijyambere kandi rwuruza rutwaye hafi 2.000.000, ayo mafaranga rero ntiyari guhita aboneka mu cyumweru kimwe kuri bose,n’amatorero nka ADEPR Kamembe na Angilikani babigerageje uyu munsi wageze ntaho baragera. Ikindi ni ugusabwa ibyuma 2 bipima umuriko kandi kimwe kigura hagati y’amafaranga 65.000 na 120.000, amatorero yari afite kimwe kimwe kubona icya 2 biragorana, ibyo byose byatumye insengero zose zifungwa, ikibabaje ni uko ayo mabwiriza atatanzwe na MINALOC cyangwa MINISANTE tukibaza aho Akarere kayaduhaye kayakuye.’’

Uyu mukozi w’Imana kimwe na bagenzi be basanga ibi bishyashya byasabwe byari gukorwa banasenga, cyane cyane ko hari kandagira ukarabe zari zaguzwe n’ibindi bihari,ibyo bindi bisabwa kimwe kimwe bitanasabirwa rimwe ngo birangire bamenye ko batangiye nta kindi basigaje bagasanga ari ukubabarisha nabi no gupfusha ubusa duke bafite nk’uko ngo babigaragarije ubuyobozi bw’Akarere mu nama bagiranye ku wa 20 Nyakanga.

Rev.pasteur Mushimiyimana Samuel uhagarariye Katedarali ya Cyangugu mu itorero ry’Abangilikani avuga ko iri hagarikwa ritunguranye ryababaje abakirisitu cyane bari bizeye ko basubiye mu nzu y’Imana akanagaragaza impungenge zo kutabwirirwa rimwe ibikenewe bakabwirwa kamwe kamwe ,ibyakozwe mbere biba imfabusa n’ubukene buri mu matorero batari bakwiye gusesagura.

Ati’’ Izindi mpungenge dufite ni uko n’ibyo batubwira gukora nta rugero rufatika baduha. Nk’ubu urukarabiro dukora bishoboka ko ingero zarwo atari zo abandi bafite, nitumara kurutangaho ako kayabo kose bazaze ngo mwe urwo mwakoze ntirwujuje ibyangombwa turashaka ruriya kandi batarabivuze mbere,usange twongeye guhomba. Ababishinzwe nibabinoze,ibyo dusabwa tubikore bive mu nzira , kuko utu ari udufaranga duke tw’abakirisitu dutanga kubona utundi bizagorana.’’

Umusigiti wa Kamembe uracyafunze,amezi agiye kuba 5
Umusigiti wa Kamembe uracyafunze,amezi agiye kuba 5

Abihuriraho na Sheikh Nzeyimana Aboubakhar,Imamu w’umusigiti wa Kamembe,uvuga ko bo amezi agiye kuba 5 nta winjira mu musigiti.

Ati’’ Barasengera mu ngo kandi twe isengesho twemera neza ni irikorewe mu musigiti. Ibyo twasabwe twarabiguze tubigejeje aha ngo dushake ibindi kandi n’ibya mbere byari byaduheze biba imfabusa, udufaranga twari dufite ku makonti twatumaze mbere dufasha abashonje muri twe. Twe rwose si ukubeshya ibi iwacu babyakiriye nabi cyane kuko bagombaga kutubwira ibyo bateguye ntibavuge bivuguruza batuma dupfusha ubusa na duke twari dufite.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem,avuga ko impamvu basaba ibintu babihindagura ari ukubera ko n’ubukana bw’iki cyorezo muri aka karere butandukanye n’ahandi mu gihugu,n’ibisabwa kikagomba gukurikiza imikarire y’ubu bukana.

Ati’’ Ikiruta byose ni ubuzima bw’abaturage kuko hano duturanye n’ibihugu 2,navuga ko hari ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo, bituma n’ingamba zitajenjekerwa. Ibisabwa rero ntibabifate nk’amananiza ,bumve ko ari ku neza yabo, kuba batarabibwiwe mbere ni uko hari ibyo dushobora kwibwira uyu munsi ejo bigahinduka bitewe n’ubukana bw’iki cyorezo kikigaragara cyane hano,iby’ingero zidahuye byo ntawabimbwiye ariko ushaka izikenewe azaze kuzirebera ku ruri ku biro by’Akarere.’’

Nubwo bimeze bityo,bamwe mu bayobozi b’amatorero baravuga ko ibi basabwe muri iyi minsi bagiye kubyuzuza ku cyumweru bakazasenga nk’uko byemezwa n’umushumba wa ADEPR Kamembe,Rév.past. Mazimpaka Céléstin,gusa na we,kimwe na bagenzi be,akagaragaza impungenge ko ibyo basabwe bakongererwa ibindi batabwiwe mbere bigakomeza kubadindiza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rusizi: Insengero zose zongeye gufunga imiryango nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibindi zasabwe
    Nibihangane bubahirizwe amabwiriza

    1. Rusizi: Insengero zose zongeye gufunga imiryango nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibindi zasabwe
      Nibihangane bizagenda neza mugihe cyabyo

    2. Rusizi: Insengero zose zongeye gufunga imiryango nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibindi zasabwe
      Nibihangane bizagenda neza mugihe cyabyo

  2. Rusizi: Insengero zose zongeye gufunga imiryango nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibindi zasabwe
    Nibihangane bubahirizwe amabwiriza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *