Mu gace ka Nakatsi muri Uganda, umugabo yatemye yaciye ikiganza cy’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko nyuma yo kwanga ubusabe bwe bwo kumubera umugore.
Daily Monitor dukomoraho iyi nkuru yatangaje ko byabereye mu giturage cya Nabooti, uyu mugabo wari ufite umuhoro, yategeye mu nzira uyu mukobwa anyuramo atashye mu rugo, mu masaa tatu y’ijoro.
Umukobwa ubusanzwe wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yasobanuriye iki gitangazamakuru ko ubwo yangiraga uyu mugabo, yamusobanuriye ko ashaka gukomeza amasomo. Ati: “Byararamurakaje. Amaze kunkata akaboko, yantaye mu muvu w’amaraso.”
Nyuma inshuti z’uyu mukobwa zamusanze aho yakatiwe akaboko, zihamagara abaturage maze bamujyana mu bitaro Bududa, nabyo bimwohereza mu bitaro bikuru bya Mbale.
Umubyeyi w’uyu mukobwa, Juliet Khainza yatangaje ko polisi yataye muri yombi uyu mugabo, muri uwo munsi igahita imurekura. Umuryango w’uyu mwana wifuza ko polisi yakongera guta muri yombi uyu mugabo ndetse igasobanura impamvu yamurekuye.
Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko umuntu bwari bwataye muri yombi, bwamurekuye kuko atari we wakoze icyaha, uwagikoze akaba ashakishwa. Bwemeza ko ushakishwa akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu, mu gihe Juliet Khainza yemeza ko atari cyo kirego batanze, ko ahubwo bareze ko uwo mugabo yagerageje kwica umukobwa we.


