Ikibuga cy’indege cya LaGuardia i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafunzwe kugeza igihe haza gutangwa amabwiriza mashya nyuma y’uko indege ya Air Canada Express igonganye n’imodoka ku butaka.
Ubuyobozi bukuru bushinzwe iby’indege bwasohoye itangazo ribuza indege guhaguruka mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere kandi buvuga ko bishoboka ko ayo mabwiriza ashobora kongererwa igihe.
CBS News, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, yatangaje ko indege yari iturutse i Montreal irururuka. Yari yagabanyije umuvuduko kugera kuri 24mph (Kilometero 38,6 ku isaha) ubwo yagonganaga n’imodoka yavuye ku buyobozi bw’icyambu cya New York na New Jersey, ari nabwo bucunga ikibuga cy’indege.

Iyi ndege, ntoya yo mu bwoko bwa CRJ 900, yari irimo abantu hagati ya 70 na 90, yangiritse cyane.
Ibitangazamakuru byaho bivuga ko hari n’abakomeretse benshi.


