Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatangaje ko batangiye urugendo rw’amategeko mu rwego rwo guhangana n’akarengane avuga ko ikipe ye yakorewe ku mukino wa shampiyona y’u Rwanda wagombaga kuyihuza na Rayon Sports.
Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe ni bwo Gasogi United yatewe mpaga y’ibitego 3-0, nyuma yo kutagaragara ku mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona yagombaga guhuriramo na Rayon Sports.
Ni umukino ku ikubitiro wagombaga kubera kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00, gusa birangira wimuriwe kuri Stade Amahoro ushyirwa saa 22:00.
Ubuyobozi bwa Gasogi United buvuga ko bwafashe icyemezo cyo kwanga kujya gukina uriya mukino, kuko butamenyeshejwe impinduka zawo ku gihe.
Icyakora ubuyobozi bwa Rwanda Premier league itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, buvuga ko bwamenyesheje Gasogi United ibya ziriya mpinduka ku gihe.
Jules Karangwa uyobora uru rwego yabwiye itangazamakuru ko ku wa Gatanu, ari bwo Rayon Sports yandikiwe ubutumwa buyemerera kwakirira Gasogi United muri Stade Amahoro. Ni ubutumwa kandi ngo bwamenyeshejwe ikipe yagombaga kwakirwa.
Ati: “Yaramenyeshejwe mu nzira zose zemewe n’amategeko ndetse dusanzwe tuvuganamo n’amakipe.”
Karangwa yavuze ko atari bwo bwa mbere habayeho guhindura amasaha n’aho umukino ugomba kubera.
Ati: “Si bwo bwa mbere duhinduye umukino kugira ngo tubihuze n’imikino ya CAF Champions League, yakirwa na Al Hilal SC. Ikibabaje ni uko ari bo byahereyeho ku mukino Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports. Ikintu cyabaye aka kanya ni cyo ntabasha kumva. Wenda azakibabwira [Perezida wa Gasogi United], kizamenyekana. Iyo aba ari kumbwira ko twabandikiye ku butumwa bugufi cyangwa WhatsApp, nari kuba ndi kugongana n’amategeko.”
KNC mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko nta muntu wigeze amenyesha Gasogi iby’impinduka z’uriya mukino.
Ati: “Hari amagambo ari gukwirakwira avuga ko ‘league’ yamenyesheje Gasogi United iby’impinduka mu buryo bwemewe. Ese league ishobora kwerekana ibaruwa yemewe n’amategeko yohererejwe Gasogi?”
KNC yavuze ko agomba kwitabaza amategeko kugira ngo ikipe ye ihabwe ubutabera.
Ati: “Uburenganzira bwacu bushingiye ku mategeko, kandi iyo atarinzwe ashobora kwirengagizwa. Gutandukanya ububasha ni ingenzi kugira ngo dukomeze ubutabera n’uburinganire muri sosiyete yacu. Uyu munsi ni intangiriro y’urugendo rwacu mu by’amategeko rwo gukemura akarengane gakorerwa ikigo cyacu.”
KNC yasabye abakunzi ba Gasogi gutuza amategeko akazatanga ubutabera.
Usibye guterwa mpaga, Gasogi United yanaciwe amande ya Frw miliyoni 2 ndetse yategujwe ko ibyayibayeho nibyongera bizarangira ikuwe mu irushanwa.


