rutu

Masisi: Hubuye imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Kazinga

Sangiza iyi nkuru

Imirwano ikaze yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 23 Werurwe 2026, i Kazinga, umudugudu wo mu Murenge wa Osso Banyungu wo muri Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano zaho ndetse n’abayobozi gakondo abitangaza, imirwano yatangiye ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo ubwo inyeshyamba za AFC / M23 zagabaga igitero ku birindiro by’inyeshyamba za Wazalendo, ubu zigenzura kariya gace k’ingenzi.

Biravugwa ko iyi mirwano yakoreshejwemo intwaro ziremereye n’izoroheje kandi urusaku rw’ibisasu rwumvikanye mu midugudu myinshi ikikije aho, bitera ubwoba abaturage b’abasivili nk’uko tubikesha ACTUALITE.CD.

Amakuru akomeza avuga ko inyeshyamba za AFC / M23 zishaka kongera kwigarurira Kazinga wafashwe n’inyeshyamba za Wazalendo mu byumweru bishize.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *