Abasivili barenga 300 bashimuswe n’inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) mu gihe cy’iminsi ibiri gusa muri Teritwari ya Irumu, ku muhanda Mambasa-Komanda mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’abaharanira uburenganzira bwa muntu abitangaza, ngo ibi bitero byagabwe hagati yo kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, ku itariki ya 29 Werurwe, byanahitanye abantu benshi kandi bituma abaturage bahagarika umutima ku muhanda w’igihugu N°4.
Amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Radio Okapi avuga ko ibyo bitero byatangiye ku wa Gatandatu, itariki ya 28 Werurwe, mu Mudugudu wa Babungwe, aho abaturage bagera ku 100, cyane cyane abahinzi, bashimuswe.
Bukeye bwaho, ku Cyumweru mu gitondo, abagabye igitero bateye Umudugudu wa Lomalisa, barasa mu kirere mbere yo gufata abandi baturage barenga 200. Inyeshyamba zahise zikomereza amarorerwa yazo mu duce twa Mabukulu na Masoli.


