Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko muri Werurwe 1994 ubwo Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yakiraga ikipe ya Rayon Sports, yaciye amarenga y’umugambi wa Jenoside leta ye yarimo yitegura gukorera Abatutsi.
Habyarimana icyo gihe yakiriye abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports muri hoteli Horizon ku Rebero, nyuma yo kwitwara neza mu mikino nyafurika yari yasezereyemo Al-Hilal yo muri Sudani.
Minisitiri Bizimana avuga ko muri uwo musangiro, Habyarimana yaciye amarenga y’uko Jenoside yarimo itegurwa.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Tariki 20 werurwe 1994, perezida Habyarimana yakiriye ikipe ya Rayon Sports i Kigali ku kibuga cy’indege cya Kanombe, bakomereza kuri Hôtel ye REBERO L’Horizon avuga ijambo aca amarenga ya jenoside, ababwira ko mu buzima bwe atigeze atsindwa, ko ndetse iyo yakinaga umupira yabaga ari myugariro (défense) ngo nta mukinnyi wamunyuragaho kuko atatinyaga kumuvuna akaguru.”
Yakomeje agira ati: “Aya magambo yayatangaje amaze iminsi yanga gushyiraho Inzego z’Inzibacyuho nkuko zateganywaga n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha kandi ku matariki ya 18 werurwe 1994 na 19 werurwe 1994 Minisitiri w’Intebe wari wemejwe n’ayo Masezerano Faustin Twagiramungu na Minisitiri w’Intebe wariho Agata Uwilingiyimana bari bagejeje kuri Perezida Habyarimana urutonde rw’abaminisitiri n’abadepite bagombaga kujya muri izi nzego.”
Bizimana yagaragaje ko amagambo Perezida Habyarimana yavuze tariki 20 werurwe 1994 ko atazatinya kuvuna akaguru k’uwo bahanganye “yabaciraga amarenga ko aho gushyira amasezerano ya Arusha mu bikorwa azica abayashaka.”
Yakomeje ati: “Ni na cyo yari yaratangaje tariki 15 Ugushyingo 1992 ari muri sitade ya Ruhengeri muri mitingi ya MRND abwira interahamwe ko igihe nikigera azazambika bakamanuka, ni ukuvuga kujya gukora Jenoside.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda yavuze kandi ko ubwo Habyarimana yavugaga ayo magambo rutwistsi mu Ruhengeri, abatutsi bariho bicwa i Kigali muri Komini Shyorongi, barimo abagore n’abana, hasenyerwa n’Abahutu batavugaga rumwe na MRND/CDR, abantu bagera kuri 500 basigara badafite aho baba.
Icyo gihe ngo Habyarimana yahanyuze ataha, yigarukira i Kigali nk’aho nta cyabaye.


