Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 31 Werurwe 2026, ihuriro ry’ingabo zishyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, abacanshuro, ndetse n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi, zagabiye rimwe ibitero ku mirongo yose y’imbere y’urugamba, byibasira nkana uturere dutuwe cyane hakoreshejwe imbunda zirasa mu ntera ndende ndetse n’indege zitagira abapilote nk’uko bitangazwa n’Ihuriro rya AFC/M23.
Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko i Minembwe ihuriro rishyigikiye leta ryibasiye cyane imidugudu ya Rugezi, Kalingi, Gakenke, na Bidegu, kandi ibisasu byari bikomeje kugwa ubudahwema, ubwo twakoraga iyi nkuru.
I Kalehe, Ingabo zishyigikiye leta zagabye igitero ku mudugudu wa Lubimbishi no mu nkengero zawo, zongera ibikorwa byazo mu ngamba zisobanutse zo gukomeza intambara nk’uko itangazo rikomeza rivuga.
Ahandi hatewe ni i Lubero, aho Imidugudu ya Kabesebese na Mutondi nayo yibasiwe, kandi ibitero birakomeje.
Mu guhangana n’ibi bitero bishya binini, “AFC/M23 yamaganye mu buryo bukomeye icyemezo kidahwitse cy’ubutegetsi bwa Kinshasa cyo kureka inzira y’amahoro hagamijwe guhitamo intambara.”
Uyu mutwe uvuga ko ayo mahitamo yerekana kwirengagiza byimazeyo icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo gukemura amakimbirane mu mahoro.
AFC / M23 yongeye gushimangira, mu buryo budashidikanywaho kandi ishikamye, ko yiyemeje kurengera no kurinda abaturage n’umutungo wabo.


