Nyuma y’iminsi 41 y’imyitozo ikarishye, abasirikare 715 ba FARDC basoje imyitozo yo kurwanira mu mashyamba bahabwaga n’Ingabo z’u Bufaransa.
Umuhango wo gusoza imyitozo wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Bahuma kuri uyu wa Mbere ushize. Iyi myitozo yibanze ku kwigisha amayeri yo kurwanira mu ishyamba rwagati, ngo ni intambwe nshya mu bufatanye bwa gisirikare hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Bufaransa.

Intego y’iyi myitozo ngo yari ukongerera ingabo za FARDC ubushobozi bwo kurwanira mu mashyamba, ari na yo agize ibice byinshi by’igihugu.

Ku Bufaransa, iyi myitozo irerekana ubushake bushya bwo gukorana na RDC, cyane cyane mu bijyanye no kongerera ubushobozi imitwe ya gisirikare idasanzwe nka brigade y’intambara yo mu ishyamba.

Iyi myitozo yatanzwe mu gihe mu burasirazuba bw’igihugu leta ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri.


