Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 01 Mata 2026, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Murenge wa Muhima, yakoze igikorwa cyo gufata abakekwaho ubujura ita muri yombi abantu 11 bakekwaho kwiba abaturage, bafatiwe mu midugudu ya Ubucuruzi, Intiganda n’Indamutsa.
Polisi yatangaje ko idateze kudohoka mu kurwanya abajura biba imitungo y’abaturage, kuko ibikorwa byabo bidindiza iterambere ndetse bikabangamira imibereho myiza y’abaturage.
Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima, mu gihe igikorwa cyo gushakisha abandi bakekwaho gukorana na bo gikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yihanangirije abumva ko bazatungwa no kwiba imitungo y’abandi kubireka, abibutsa ko batazihanganirwa.
Yijeje kandi umutekano usesuye abaturage bose bagana agace ka Nyabugogo, yaba abajya gutega imodoka muri gare cyangwa abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi.
Polisi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano, cyane cyane batanga amakuru ku bantu bakekwaho ubujura, kugira ngo bafatwe, abacuruzi na bo bibutswa kwirinda guha icyuho abajura.


