Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata ingabo za Leta ya Kinshasa n’abazifasha ku rugamba bagabye ibitero bikomeye byibasiye abaturage bâabasivili mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo.
AFC/M23 mu itangazo yasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya politiki, yavuze ko guhera saa kumi nâebyiri nâiminota 45 za mu gitondo, habayeho kurasa ibisasu byarashwe hifashishijwe drones zâintambara, bikaba byibasiye agace ka Mikenke mu misozi ya Minembwe; ahatuwe cyane nâabaturage.
Iri huriro rivuga ko ibyo bitero “byahitanye abantu benshi, bisenya amazu yâabaturage ndetse binica amatungo”, mu gihe imiryango myinshi yo byayisize mu kaga nâagahinda gakomeye.
AFC/M23 ikomeza ivuga ko nyuma yâiminota mike, ahagana saa kumi nâebyiri nâiminota 50, ibitero byakomereje mu duce twa Lumbishi, Katale na Tushunguti, muri teritwari ya Kalehe.
Iri huriro rishinja ubutegetsi bwa Kinshasa “kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara”, cyane cyane arengera abasivili, rikavuga ko ibi bikorwa bifatwa nkâibyaha bikomeye.
Mu butumwa bwayo kandi AFC/M23 yahamagariye Abanye-Congo ndetse nâUmuryango Mpuzamahanga gukurikirana no kwamagana ibyo yise âibyaha bikorerwa abaturage bâinzirakarengane.â
Ku rundi ruhande, iri huriro ryatangaje ko ryiteguye gukomeza kurinda abaturage, rikoresheje uburyo bwose bushoboka, mu rwego rwo guhangana nâibyo ryise ibikorwa byâihohoterwa bikomeje kwibasira abasivili.
AFC/M23 yatangaje ibi, mu gihe amakuru avuga ko ku wa Mbere tariki ya 6 Mata ingabo zayo zigaruriye uduce twa Bishaka, Chambombo, Katale, Kafufula, Katanga na Kaziba two muri Groupement ya Ziralo muri Kalehe; nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.


