Igihugu cya Turkiya cyifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nk’uko cyabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacyo.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryahawe nimero ya 62 ryo ku itariki 7 Mata 2026, ku byerekeye Kwibuka ku nshuro 32 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Turkiya yagize iti: “Twibutse byimazeyo Jenoside yakorewe Abatutsi, yakorewe mu Rwanda mu 1994”, nyuma y’imyaka 32 ibaye.
“Dusangiye akababaro k’abaturage b’u Rwanda kandi turabihanganishije”.
Itangazo risoza rivuga ko “Türkiye izakomeza kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu kimwe n’ivanguramoko, urwango rukorerwa Islam, urwango rukorerwa abanyamahanga, ndetse n’ubwoko bwose bw’ingengabitekerezo y’ubuhezanguni.”
Ibihugu by’u Rwanda na Turkiya bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire mu nzego zitandukanye kuva mu burezi, ubucuruzi n’ishoramari, umutekano, igisirikare, inganda n’izindi. Kugeza mu 2023 ibihugu byombi byari bimaze kugirana amasezerano agera kuri 21


