Mugihe Kiliziya Gatolika ku Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Asomusiyo), ubuyobozi bwa Diyozezi ya Gikongoro mu Rwanda bwatangaje ko kuri iyi nshuro ingendo Nyobokamana zajyaga zikorerwa ku butaka bufatwa nk’ubutagatifu bwa Kibeho zitakibaye kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Celestin Hakizimana, yamenyesheje “abakristu ndetse n’imbaga y’abantu bari basanzwe bakorera ingendo Nyobokamana i Kibeho, cyane cyane ku munsi wa Asumusiyo uzizihizwa ku itariki 15 Kanama 2020, ko nta ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho nk’uko byari bisanzwe kugirango twirinde icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19) cyibasiye isi yose.”
Diyosezi ya Gikongoro yasabye abatazashobora kujya aho basanzwe basengera kuzakurikirana uko uyu munsi wizihizwa hifashishijwe itangazamakuru. Ni mugihe kugeza ubu nubwo insengero, kiliziya n’imisigiti zakomorewe, inyeya arizo zemerewe gufungura kuko inyinshi zitari zuzuza ibyangombwa bisabwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugirango zihabwe uburenganzira bwo kwakira misa n’amateraniro hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibi bivuze ko uyu munsi uzizihizwa hari benshi batazabona uko bajya aho basengera.
I Kibeho mu karere ka Nyaruguru ni hamwe mu hantu hambere hasurwaga n’abantu benshi barimo n’abanyamahanga baturutse impande zose z’Isi, bitewe n’amateka aha hantu hafite muri Kiliziya gatolika bivugwa ko habereye igisa n’igitangaza ubwo abakobwa batatu babonekerwaga na Bikira Mariya mu Ugushyingo 1981.
Kuva iki gihe aha hantu hahise hahinduka ahantu nyaburanga hasurwa mu rwego rw’iyobokamana, harabungwabungwa ndetse hanubakwa ibikorwaremezo byifashishwa n’ababa baje kuhasura baturutse mu bice bitandukanye.
Ku munsi Kiliziya Gatolika yizihizaho Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Asomisiyo), ni umunsi ubutaka bwa Kibeho busurwa n’abantu benshi kurusha indi minsi yose, uyu munsi ukaba wizihizwa tariki 15 Kanama buri mwaka nubwo kuri iyi nshuro izi ndendo zitazakorwa bitewe no kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.
Kiliziya ihagaritse izi ndendo Nyobokamana mugihe n’Abayisilamu nabo batigeze bakora ingendo z’i Mecca muri uyu mwaka bitewe na Covid-19.


Aha hari tariki 28 Ugushyingo 2019, ubwo abasaga ibihumbi 50 baturutse impande z’Isi bizihizaga isabukuru y’imyaka 38 ishize i Kibeho habaye amabonekerwa.


