20260414_064549

Umucuruzi wakoreraga i Pretoria yiciwe i Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Umucuruzi w’umunye-Congo wakoreraga i Pretoria muri Afurika y’Epfo yiciwe i Kinshasa; ubutegetsi bwa RDC bukavuga ko hari benshi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe ukekwa kurusha abandi agihihishwa uruhindu.

Amisi Issa Vally yishwe mu ijoro ryo ku wa 9 Mata rishyira ku wa 10 Mata 2026, ubwo yari muri ‘ apartment’ ye iri mu nyubako ya La Renaissance iherereye muri Komine Gombe; nk’uko Minisiteri y’Ubutabera ya RDC yabyemeje mu itangazo yasohoye ku wa Mbere.

Iyi Minisiteri yavuze ko kuri ubu abashinjacyaha bamaze gutangiza iperereza, ndetse inzego z’ubutabera zikaba ziri gukora uko zishoboye kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rw’uriya mucuruzi bamenyekane.

Iti: “Ubushinjacyaha bwahise bwinjira muri iki kibazo…mu rwego rwo kugeza imbere y’ubutabera abicanyi, ababafashije ndetse n’ibyitso byabo.”

Leta ya RDC yagaragaje urupfu rwa Vally nk’ubwicanyi bwari bwateguwe, itanga isezerano ry’uko igomba kurutangaho igisubizo gihamye.

Komine Gombe uriya mugabo yiciwemo, iza ku isonga mu kurangwamo ibikorwa by’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bikunze kugaragara i Kinshasa; n’ubwo ari ahantu hasanzwe habarizwa inyubako nyinshi z’ibiro bya Leta n’Imiryango Mpuzamahanga.

Leta ya RDC yavuze ko igomba gukora ibishoboka byose igaca ubugizi bwa nabi bukunze kugaragara muri kariya gace, ndetse ikarinda abaturage n’ibyabo.

Amisi Issa Vally wari usanzwe ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Netball muri RDC, yishwe mu gihe yari yaratsindiye isoko ryo kuvugurura urwambariro ndetse n’ikibuga cya Stade des Martyrs y’i Kinshasa; bikavugwa ko ryaba riri mu byo yazize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *