Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ndamyimana Daniel, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ashinjwa guhakana jenoside.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Ndamyimana Daniel akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside no kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda. Yafashwe ku wa 11 Mata 2026, kuri ubu afungiwe kuri station ya RIB ya Kamembe.
Impamvu ni ukuba Gitifu wa Bugarama, Ndamyimana Daniel yarashatse ko abaturage bo mu murenge ayobora bibuka mu ijoro ry’itariki 6 Mata 2026.
Ni mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa kuva ku itariki 7 Mata kugeza ku ya 3 Nyakanga buri mwaka.
Abakunze kugoreka amateka ya Jenoside, bavuga ko bibuka Juvenal Habyarimana, wapfuye kuri iyo tariki ya 6 Mata, ahitanwe n’igisasu cyarashwe indege ye ava i Arusha muri Tanzania mu biganiro.
Ubwo yahatwaga ibibazo, Ndamyimana yabanje kuvuga ko yabisabwe n’abarokotse Jenoside bo muri uwo murenge, nyuma aza kwemera ko yabitewe n’amarangamutima ye.


