53916758754_acd182e5ad_k_copy_1000x672

Perezida Kagame ni we uzaba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Imiterere y’uburyo Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda izaba iyobowe, yerekana ko Perezida Paul Kagame agomba kuzaba ari we muyobozi mukuru wayo (Chancellor).

Iyi kaminuza yashyizweho n’iteka ryo mu 2026 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 10 Mata, igamije guhuriza hamwe amashuri n’ibigo bitandukanye byigisha amasomo ya gisirikare n’ay’umutekano, izaba ifite icyicaro i Kigali.

Nubwo itaratangira gukora ku mugaragaro, iyi kaminuza ifite inshingano zo kwigisha abasirikare, abashinzwe umutekano, abayobozi bakuru muri Leta, ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Perezida Kagame azaba ari ‘chancellor’!

Nk’uko bigaragara mu iteka ryo ku wa 10 Mata 2026, Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ni we uzaba ayoboye iyi kaminuza ku rwego rwo hejuru nka ‘Chancellor’.

Mu nshingano ze, hazaba harimo gutanga umurongo mugari w’imiyoborere kugira ngo iyi kaminuza isohoze neza inshingano zayo zo gutanga ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare n’umutekano. Azajya kandi ayobora ibirori byo gutanga impamyabumenyi, bitihi se agashyiraho umuhagarariye.

Abazaba bagize Inama y’Ubutegetsi

Inama y’Ubutegetsi ni urwego rukomeye ruzajya rufata ibyemezo kandi rukagenzura imikorere ya kaminuza.

Izaba igizwe n’abantu 13, ariko amazina yabo ntaratangazwa.

Muri bo harimo abantu barindwi bazashyirwaho n’Iteka rya Perezida, bakatoranywa hanze ya kaminuza, barimo Perezida w’Inama n’Umwungirije.

Aba bagomba kuba bafite ubunararibonye mu by’umutekano, amashuri makuru, ubushakashatsi n’iterambere ry’igihugu. Umuyobozi Mukuru wungirije wa kaminuza (Vice-Chancellor) ni we uzaba umwanditsi w’Inama.

Abandi bagomba kuba bagize iriya nama barimo Umuyobozi wa National Defence College-Rwanda, uhagarariye abarimu n’abashakashatsi uzatorwa na bagenzi be, umwe mu bayobozi b’amashami (Dean), na we uzatorwa, umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri kaminuza n’uhagarariye abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo (National Defence College) rizigisha cyane cyane abasirikare bakuru barimo abakoloneli na brigadiye generali.

Iteka riteganya kandi ko nibura 30% by’abagize iyi nama bagomba kuba ari abagore, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Abagize inama bazajya bamara imyaka ine ku mirimo yabo, ishobora kongerwa inshuro imwe.

Mu nshingano z’inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda hazaba harimo gushyiraho icyerekezo cya kaminuza, kwemeza politiki n’ingamba, kwemeza igenamigambi rya buri mwaka n’iry’igihe kirekire no gukurikirana imikorere y’iriya kaminuza.

Inama y’ubutegetsi kandi izaba ifite inshingano zo kwemeza ingengo y’imari ikanagenzura ikoreshwa ryayo, gufata ibyemezo ku bakozi, imikoranire n’imiterere y’inzego, kugenzura ireme ry’uburezi, gushyiraho amategeko agenga imyigishirize n’ubushakashatsi no gushyiraho komite ziyunganira.

Usibye Chancellor n’Inama y’Ubutegetsi, Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda izaba inafite izindi nzego zirimo ‘Chancellery’, urwego Nshingwabikorwa, Sena y’Amashuri na Komite y’Abayobozi Bakuru.

Urwego Nshingwabikorwa ruzayoborwa na Vice-Chancellor, afatanyije n’abamwungirije babiri: umwe ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, undi ushinzwe igenamigambi, imiyoborere n’imari.

Bose bazashyirwaho n’Iteka rya Perezida, bamare imyaka itanu ku mirimo yabo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *