DRONE-FARDC-jpg

RDC: Ubutegetsi bwakomeje ibitero mu gihe buri mu biganiro na AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gushyira umukono ku buryo bushya bwo gufatanya kugenzura ihagarikwa ry’imirwano mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa ngo bwongeye kwerekana ko butita kandi bwirengagije byimazeyo ibyo bwiyemeje.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko “Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki 15 Mata 2026, hagati ya saa 20h15 na saa 23h45 z’ijoro, ihuriro ry’ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi zateye ibisasu nkana i Kalingi, Rugezi, n’uturere tuhakikije bakoresheje indege zitagira abapilote, bitera impfu kandi bisenya amazu y’abasivili”.

Itangazo rikomeza rivuga ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyerekana indimi ebyiri z’ubutegetsi bushimishwa no gusinya amasezerano budafite umugambi wo kuyubaha. “Bitandukanye n’iyi politiki yo kubeshya n’iterabwoba, AFC-M23 ikomeje gushikama ku ruhande rw’abasivili”.

AFC/M23 ivuga ko nubwo ikomeje gushyigikira icyifuzo cyo gushyira imbere igisubizo cya politiki mu gukemura amakimbirane, ikomeje guhura n’intambara ishozwaho.

Kubera iyo mpamvu, AFC/M23 yongeye gushimangira ko yiyemeje bidasubirwaho kurengera abaturage b’abasivili no kuzana umutekano uhamye kugira ngo ibarinde ihohoterwa rikomeye bakorerwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibi biravugwa mu gihe impande zombi zatangiye ibiganiro bishya mu Busuwisi kuri uyu wa Mbere ushize ndetse zikaba zari zanemeranyije gufatanya gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *