Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa

Sangiza iyi nkuru

Abantu barenga bane batuye mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Kanyanza mu Murenge wa Karambo w’Akarere ka Gakenke bakekwaho kwica Sergeant Nizeyimana Juvenal barangiza bakamuhisha mu musarani wuzuye, utagikoreshwa.

Aba barimo umugore we babyaranye umwana ufite imyaka itandatu y’amavuko, Kambibi Francine abaturanyi bavuga ko bahoraga mu makimbirane atewe n’ubusinzi no gukekana gucana inyuma, Turimukaga Anastase n’abandi barenze babiri barimo uwatorotse ukomoka mu Karere ka Rutsiro nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.

Uyu Turimukaga ni mubyara wa Kambibi, akaba ari na we nyir’umusarane wasanzwemo umurambo wa Nizeyimana. Uyu kandi yashatse gutoroka ubwo yari agiye gutabwa muri yombi, araraswa, arapfa.

Abaturanyi ndetse n’abayobozi bari hafi y’urugo rwa Sergeant Nizeyimana Juvenal batangarije bwiza.com ko uyu musirikare yaburiwe irengero kuva tariki ya 19 Nyakanga 2020, uwo munsi ukaba ari wo yagombaga gusubira mu kazi mu Karere ka Rubavu nyuma yo kurangira k’uruhushya yari yarahawe.

Gusa ngo kuva icyo gihe, uyu mugore Kambibi yagize imyitwarire idasanzwe irimo gushaka kwimuka aho ngaho, batangira gukeka ko yaba yaragize uruhare mu izimira ry’umugabo we.

Abaturage batangiye gushakisha Nizeyimana Juvenal, bamubona hashize iminsi 11 ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, umurambo warangiritse, bigaragara ko waba waratewe icyuma.

Umuturanyi w’umuryango wa nyakwigendera yasobanuye uburyo uyu musirikare yaje mu rugo avuye ku kazi, ati: “Yaraje ageze mu giturage iwacu baratongana, inzego z’ubuyobozi mu mudugudu zirabaganiriza basa n’abahura. Hashize nk’iminsi ibiri ntitwamubona tugira ngo yagiye mu kazi, duhugira muri ibyo ngo yagiye mu kazi… ubwo nyuma yaho twumva ngo mu kazi ntabwo yigeze agerayo.”

Uyu ngo ubwo yagendaga, yumvishe ngo: “Habonetse umurambo ku muturanyi we hafi aho ngaho. Hari WC yari yaruzuye, ubwo ni yo basibuye bamushyiramo.”

Umwe mu bayobozi bari hafi y’uyu muryango yatangarije bwiza.com ati: “Yishwe nabi ariko byagaragaye nyuma tutazi uko byagenze, agaragara bamushyize mu musarani wari waruzuye, ntabwo wari ugikoreshwa. Haruguru yaho twasanze barubatseho undi.”

Yasobanuye uko umurambo w’uyu musirikare washyizwe muri uyu musarani, ati: “Hari ibiti byari bitinze, bimwe byari byaraboze byaraguyemo, ibyari bizima bacomekamo amaguru noneho bagerekaho ibishogoshogo by’ibishyimbo bari barahuye, bashyiraho itaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Hakizimana Jean Bosco yatangaje ko ubwa mbere habanje gukurikiranwa abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu musirikare, ubu hakaba hakurikiranwe abandi babiri. Ati: “Buri munsi ku wundi hari igihe bakenera abantu, ubu nkubwiye ngo ni umubare ungana utya naba nkubeshye. Uwo munsi hari babiri bahise bafatwa, ariko hari n’abandi bakurikiranwe.” Gusa ngo amakuru arambuye ari mu Bugenzacyaha.

Bwiza.com twahamagaye umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo tumenye aho dosiye igeze kuri aba bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Sergeant Nizeyimana, ntiyaboneka ku murongo wa telefone.

Ku murongo wa telefone kandi, twavuganye n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango, atangaza ko nta makuru abifiteho, impamvu ikaba ari uko urupfu rwa Sergeant Nizeyimana rwaba rwaratewe n’amakimbirane yo mu rugo no kuba bishoboka ko umurambo we wakorewe ikizamini (autopsy).

Amakuru avuga ko umurambo wa Nizeyimana ukimara kuboneka, wajyanwe mu bitaro bya Nemba biherereye muri aka Karere kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsy). Biteganyijwe ko ujyanwa gushyingurwa uyu munsi mu irimbi rya gisikare riherereye i Kanombe.

Soma Izindi Nkuru

30 Responses

  1. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Bashakishwe bahanwe by’intangarugero

  2. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Bashakishwe bahanwe by’intangarugero

  3. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Bashakishwe bahanwe by’intangarugero

  4. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Bashakishwe bahanwe by’intangarugero

  5. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Leta nitabare abagabo nabo bari guhohoterwa cyane.ubwose niba kwa afande hari amakimbirane mubaturage byifashe bite? Divorce yakabaye itangirwa kukagari

    1. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
      ahubwo ijye mu mudugudu kukagari nikure kbx

    2. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
      ahubwo ijye mu mudugudu kukagari nikure kbx

  6. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Leta nitabare abagabo nabo bari guhohoterwa cyane.ubwose niba kwa afande hari amakimbirane mubaturage byifashe bite? Divorce yakabaye itangirwa kukagari

  7. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Birababaje cyane. Ntazize urugamba azize ingegera.

  8. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Birababaje cyane. Ntazize urugamba azize ingegera.

  9. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Uwo mugore ashikirizwe ubutabera aburanire Aho icyaha cyabereye mumbaga yabaturage hagira icyo bahindura kubandi bafite amakimbirane ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid19,

    1. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
      Uwo mwana w’Imyaka 6 azabaho ate ko nyina agiye gukora gereza.

    2. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
      Uwo mwana w’Imyaka 6 azabaho ate ko nyina agiye gukora gereza.

  10. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Uwo mugore ashikirizwe ubutabera aburanire Aho icyaha cyabereye mumbaga yabaturage hagira icyo bahindura kubandi bafite amakimbirane ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid19,

  11. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Ibaxe kuba azize urupfu nkurwo nintambra yanyuzemo akazirokoka ariko mana

  12. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Ibaxe kuba azize urupfu nkurwo nintambra yanyuzemo akazirokoka ariko mana

  13. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Abo bantu bakurikiranwe kandi bahanwe

  14. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Abo bantu bakurikiranwe kandi bahanwe

  15. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    uwo mugore na kanirwe urumukwiye iryo niyica rubozo imana imwakire

  16. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    uwo mugore na kanirwe urumukwiye iryo niyica rubozo imana imwakire

  17. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Ariko Mana we tabara isi pe

    RIP kuri nyakwigendera kandi ubutabera bukore ibyabwo.Iyi nkuru irababaje pe.Discipline ikomeje kugaragara Ku bakozi ba leta kuburyo bahohoterwa benaka kageni irakabije.Ubu se koko tuvuge ko nyakwigendera kwirwanaho byari byamunaniye?ahubwo ikigaragara Baramwubikiriye

  18. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Ariko Mana we tabara isi pe

    RIP kuri nyakwigendera kandi ubutabera bukore ibyabwo.Iyi nkuru irababaje pe.Discipline ikomeje kugaragara Ku bakozi ba leta kuburyo bahohoterwa benaka kageni irakabije.Ubu se koko tuvuge ko nyakwigendera kwirwanaho byari byamunaniye?ahubwo ikigaragara Baramwubikiriye

  19. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Uriya mugore bamukanire urumukwiye niwe kabitera ahubwo divorce barebe uburyo bayoroshya ingo z’ubu zifite ibibazo bikomeye

  20. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Uriya mugore bamukanire urumukwiye niwe kabitera ahubwo divorce barebe uburyo bayoroshya ingo z’ubu zifite ibibazo bikomeye

  21. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Birababaje,kubona abasiviri bica umusirikali,ako kajyeni,nibibahama bazabashinje no kubuza igihugu umudendezo,kuko umusirikali nuw’Igihugu,kumwica nukwambura igihugu amaboko,bazabihanirwe nibibahama.

    1. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
      KBS ibyuvuganiko byakagenz2

    2. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
      KBS ibyuvuganiko byakagenz2

  22. Gakenke: Bakurikiranweho kwica umusirikare bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa
    Birababaje,kubona abasiviri bica umusirikali,ako kajyeni,nibibahama bazabashinje no kubuza igihugu umudendezo,kuko umusirikali nuw’Igihugu,kumwica nukwambura igihugu amaboko,bazabihanirwe nibibahama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *