20260416_182728

Perezida Kagame yaramukanyije na Ndayishimiye 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata, yahanye umukôno na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.

Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye muri Stade de la Concorde iherereye mu mujyi Kintélé muri Congo-Brazzaville, aho bari bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso.

Ubwo Abakuru b’ibihugu bari bitabiriye ibi birori barimo bajya gushimira Perezida Sassou Nguesso, Perezida Kagame yagiye akurikiranye na Ndayishimiye.

Amashusho ya Televiziyo y’igihugu cya Congo yerekana abakuru b’ibihugu bombi bahana ikiganza ubwo bari bahuye, ariko byamaze umwanya muto cyane ndetse bigaragara ko batigeze bavugana.

Kagame na Ndayishimiye bahanye ikiganza, mu gihe hashize igihe kinini umubano w’u Rwanda n’u Burundi warazambye, ahanini bitewe n’ibirego Gitega ikunze gushinja Kigali.

Perezida Ndayishimiye amaze imyaka ibiri yibasira u Rwanda ashinja ko rufite umugambi wo gutera igihugu cye rubinyujije mu mutwe wa RED-Tabara avuga ko rushyigikiye; gusa u Rwanda inshuro nyinshi rwakunze gutera utwatsi ibyo birego.

Umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi watumye muri Mutarama 2024 abaturanyi bo mu majyepfo bafunga imipaka yose yo ku butaka ibahuza n’u Rwanda.

Umwuka wakomeje mubi ahanini bitewe n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo z’u Burundi zirwanamo ku ruhande rwa Kinshasa ihanganye n’umutwe wa AFC/M23, zifatanyije n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga inama ya 20 y’umushyikirano, yavuze ko ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi bifatwa nk’ibihugu by’abavandimwe, gusa u Burundi bukaba bwarahisemo kubyirengagiza bugacudika na RDC.

Yagize ati: “Ubundi uko nari mbizi, Abanyarwanda n’Abarundi ubundi ni impanga ariko Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo ‘Oya, ntabwo tugishaka mwebwe ko tuba impanga, turashaka kuba impanga n’Abanye-Congo’ Nta kibazo mfitanye na byo niba umuntu ahitamo uwo avukana na we cyangwa uwo abana na we w’impanga, ibyo ntacyo nabikorera njyewe, ndabyemera.”

Yakomeje avuga ko “Ariko uko kuba impanga cyane cyane kurimo politiki mbi, politiki yo kwiyanga no kwanga abandi, ibyo bakabihuriraho. Ibi ntabwo ari ibanga kuko ubwabo barabyivugira, abayobozi b’ibyo bihugu. Nta kintu gishya nahimbye.”

Umukuru w’Igihugu mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, bwo yabajijwe iby’umubano w’u Rwanda n’u Burundi asubiza asaba abantu gutuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *