Mu rushako, kubona uwo muzahuza mukarambana ni isengesho rya buri wese. Gusa ntibisobanuye neza ko muba muzabura impamvu zimwe na zimwe zituma mugongana, ntimwumvikane neza kuko “Nta zibana zidakomanye amahembe”. Kandi burya uku gukomanya amahembe ntibisobanuye gutandukana.
Bwiza.com twifashishije imbuga nka Daily Mail, tugiye kumena amabanga atanu akomeye atuma abashakanye 9 (ni ukuvuga ngo umugore n’umugabo) babana akaramata, basazana cyangwa se barambana.
Kwirengagiza ibyahise
Kwirengagiza cyangwa se kwiyibagiza ibyatumye wowe n’uwo mwashakanye mugira ubwumvikane buke, ni impamvu ikomeza urugo. Ni byo, imitekerereze ndetse n’imyemerere y’abashakanye ishobora kudahura, hakabaho kutumvikana ariko ntabwo bishobora kuruta impamvu bombi bashakanye (urukundo ruruta byose).
Gutungurana mu buryo bwiza (surprise)
Iri banga ni ingenzi mu mibanire y’abantu, cyane cyane abashakanye. Niba uri umugabo, ukaba ushaka guha umugore impano cyangwa uri umugore ushaka kubigenzereza umugabo utyo, si ngombwa gutegura iby’agaciro gahambaye, kuko n’iyo cyaba ari ikintu gito gihendutse, icya mbere ni umutima ugitangaye. Urugero: Umugabo wawe ashobora kuba akunda ikipe y’umupira w’amaguru runaka, ukamugurira agapira cyangwa ikabutura yayo; yaba ari umugore, na we ushobora kumugurira uturabo tw’ibara akunda.
Guhana umwanya
Niba hari ikintu gisenya ingo za benshi ni ukudahana umwanya, aho usanga umwe mu bashakanye cyangwa se bombi bahora bahugiye mu mirimo itandukanye; akenshi ibinjiriza amafaranga. Abashakanye bicara bakaganira, bakinegura, bagatera urwenya cyangwa se bavuga ku hazaza h’umuryango wabo, bafite amahirwe menshi yo kuzarambana.
Gufata umuryango w’uwo mwashakanye nk’uwawe
Imiryango abashakanye bakomokamo ifite agaciro gakomeye kuko umwe wareze umugabo, undi urera umugore. Iyo umugabo n’umugabo bafashe iyi miryango nk’igice kigize ubuzima bwabo, byongera amahirwe yo kurambana kwabo.
Gukora ibishimisha
Umuryango urambana wiremera ibiwushimisha nko gutembera ahajyanye n’ubushobozi bwawo, kureba filimi, gukina udukino duhuza abashakanye ndetse no gukora ibindi bibashimisha.


