Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama zasabye Perezida Ndayishimiye kuzifasha gutahuka

Sangiza iyi nkuru

Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama, mu Burasirazuba bw’u Rwanda zandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye zimusaba kuzifasha gutaha.

Ibaruwa yashyizweho umukono n’impunzi 300 ziba mu nkambi ya Mahama, ivuga ko zisanga igihe kigeze ngo zisubire iwabo mu Burundi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNCHR, rigaragaza ko hakiri imbogamizi kuri ubu busabe bw’Impunzi z’Abarundi cyane ko nta masezerano yo gucyura impunzi arasinwa hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Leta y’u Burundi na UNCHR.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNCHR), rimaze iminsi ritangije igikorwa cyo gucyura impunzi z’Abarundi zifuza gusubira mu gihugu cyabo, mu bihugu bituranyi by’u Burundi, aho abagera ku 72,000 bamaze gucyurwa kuva mu mwaka w’2015.

UNHCR ivuga ko muri izi mpunzi uko ari ibihumbi 72,000 zimaze gucyurwa zavuye mu bihugu bya Tanzania na Repubulika ihararanira Demokarasi ya Congo.

Asobanura impamvu impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda zidataha, Umuvugizi wa UNHCR ishami ry’ u Rwanda, Elise Laura Villechalane yavuze ko u Rwanda , uBurundi na UNHCR nta masezerano yo gucyura impunzi barasinya. Bisaba kubanza gusinya ayo masezerano kugirango icyifuzo cyaba Barundi gishyirwe mu bikorwa.

Ku kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Madamu Villchalane yagize ati “Ubu rero ubwo banditse bavuga ko bashaka gutaha, UNHCR igiye kwiga uko yabafasha kugira ngo batahe iwabo nk’uko babyifuza”.

Madamu Villechalane yanyomoje amakuru avuga ko haba hari ababuza impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda gutaha, aho yasabye ko uwakenera gutaha yabegera bakamufasha gutaha bitanyuranije n’amategeko y’u Rwanda.

U Rwanda ni iguhugu cya gatatu gicumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi aho gicumbikiye abarenga ibihumbi 72.

Kugeza mu mpera za Kamena uyu mwaka , UNHCR yabaruye impunzi z’Abarundi zirenga 430 000 ziba hanze y’igihugu. Muri aba 164,873 baba muri Tanzania, 103,690 baba muri Repubulika iharanira Demokarasai ya Congo, 72,007 baba mu Rwanda , Uganda icumbikiye 48,275, Kenya icumbikiye 13,800, Mozambique icumbikiye 7,800, Malawi 8,300, Afurika y’Epfo 9,200 na Zambia 6,000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *