Indirimbo ya R&B yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) yitwa “Celebrate Me” iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa iTunes ku Isi hose, ibintu bikomeje kugaragaza uko umuziki ukozwe n’imashini uri kwigarurira isoko.
Iyi ndirimbo yakozwe n’umuhanzi w’ikoranabuhanga witwa IngaRose, aho iri kugurwa cyane kurusha izindi ndirimbo zose ku rwego mpuzamahanga. Aya makuru yatangajwe n’urubuga rukurikirana imyidagaduro rwa Popbase.
Ibi bibaye indi ntambwe ikomeye mu iterambere ry’umuziki ukozwe na AI, umaze igihe ugaragaza imbaraga mu nganda z’imyidagaduro. Mu mwaka wa 2025, indirimbo nyinshi zakozwe n’iri koranabuhanga zagiye zigaragara ku rutonde rwa Billboard, cyane cyane mu njyana nka R&B na Country.
Urugero ni umuhanzi wa AI witwa Xania Monet, wageze ku myanya myiza ku rutonde rwa Gospel, ndetse asinya amasezerano y’akayabo agera kuri miliyoni eshatu z’amadolari. Hari kandi n’undi muhanzi wa AI witwa Breaking Rust wageze ku mwanya wa mbere mu ndirimbo za Country zagurishijwe mu buryo bwa digital, ndetse indirimbo ye igira abantu benshi bayumva ku rubuga rwa Spotify.
Nubwo bimeze gutyo, hari impaka zikomeje kuzamuka, aho bamwe mu bahanzi b’abantu banenga ikoreshwa rya AI mu muziki, bavuga ko rishobora kubangamira inyungu zabo, kuko imashini ishobora gukora indirimbo nyinshi mu gihe gito cyane.
Ku rundi ruhande, ibigo bikomeye by’umuziki nka Universal Music Group, Warner Music Group na Sony Music Entertainment byatangiye kwemera gukorana n’ibigo bya AI, binyuze mu masezerano yo gukoresha ibihangano byabo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Hari kandi impinduka zitangiye kugaragara ku mbuga zicuruza umuziki, aho Apple Music yatangaje ko indirimbo zakozwe na AI zizajya zishyirwaho ikimenyetso kibigaragaza, kugira ngo abazumva bashobore gutandukanya izakozwe n’abantu n’izakozwe n’imashini.


