Iruhande rw’Ihuriro Mpuzamahanga rya Dakar ku Mahoro n’Umutekano muri Afurika, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo, yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Senegal, Bassirou Diomaye Faye, kuri uyu wa Kabiri.

Ibiganiro byibanze ku ireme ry’imibanire hagati ya OIF na Senegal, kimwe mu bihugu byashinze Umuryango nk’uko byatangajwe na OIF ibinyujije kuri X.
Baboneyeho kandi umwanya wo kuganira ku bintu impande zombi zafatanyamo hagendewe ku bibazo byagarutsweho mu Ihuriro, bijyanye n’insanganyamatsiko y’Inama ya Francophonie izabera muri Cambodje.

By’umwihariko kandi, Louise Mushikiwabo na Perezida Bassirou Diomaye baganiriye ku kibazo cy’amahugurwa n’akazi ku rubyiruko.

Usibye Perezida wa Senegal, Umunyamabanga Mukuru wa OIF kandi yabonanye na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, baganira ku myiteguro y’Inama ya OIF izabera muri Cambodje mu Gushyingo 2026, ndetse no ku gukomeza ubufatanye hagati ya OIF na Mauritania.


