Lai-Ching-Te-2

Perezida wa Taiwan yasubitse uruzinduko rwe muri Afurika kubera igitutu cy’u Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 21 Mata, Taiwan yavuze ko yahagaritse urugendo rwa Perezida Lai Ching-te muri Eswatini muri iki cyumweru, ishinja u Bushinwa kuba bwarahatiye ibindi bihugu bitatu bya Afurika kwima uruhushya indege ye rwo kunyura mu kirere cyabyo.

Igihugu gito cyo muri Afurika y’Amajyepfo cya Eswatini ni kimwe mu bihugu 12 byonyine ku Isi bigifitanye umubano na Taiwan ifatwa n’u Bushinwa nk’intara yabwo. Kuri uyu wa Gatatu, Lai yagombaga kwitabira isabukuru y’imyaka 40 Umwami Mswati III amaze yimye ingoma.

Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida Pan Meng-an yavuze ko Seychelles, Mauritius, na Madagascar byakuyeho bitunguranye uruhushya rw’indege ya perezida nta nteguza.

Impamvu nyayo ngo ni igitutu gikomeye cy’abayobozi b’Abashinwa, harimo n’ibihano mu by’ubukungu “. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa ntabwo yahise isubiza icyifuzo cya Reuters gisaba ibisobanuro.

Umukozi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Madagascar yabwiye Reuters ko uruhushya rw’indege rwanzwe. Uyu muyobozi yagize ati: “Dipolomasi ya Madagascar yemera u Bushinwa bumwe gusa. Iki cyemezo cyafashwe binyuze kubaha ubusugire bwa Madagascar ku kirere cyayo.”

Guverinoma ya Seychelles yanze kugira icyo itangaza mu gihe Mauritius itahise isubiza ibyifuzo byo gutanga ibisobanuro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *