810a397d-2cdc-4876-bf90-37ead255cbe8.jpg

Liban: Umusirikare wa Israel yagaragaye yangiza ikibumbano cya Yesu

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko umusirikare wa IDF wagaragaye akubita inyundo ishusho ya Yesu muri Liban hamwe n’uwamufashe amashusho bahanishijwe gufungwa iminsi 30.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko nyuma y’iperereza abo basirikare babiri, batatangajwe amazina, “bakuwe mu nshingano z’urugamba”.

Abandi basirikare batandatu bari bari aho byabereye ntibagire icyo babikoraho cyangwa ngo bavuge ibyabaye bazahanwa ukwabo, nk’uko IDF ikomeza ivuga.

Uko kwibasira iyo shusho byabereye mu gace ka Debel mu majyapfo ya Liban, byamaganwe cyane nyuma y’uko muri iki cyumweru amashusho y’icyo gikorwa asakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko Abanya-Israel “benshi batunguwe kandi bababajwe” n’ibyo bintu.

Ishusho yabgijwe yari ku musaraba wayo imbere y’urugo rw’umuturage i Debel, kamwe mu duce ducye aho abaturage batahunze mu ntambara Israel irwana na Hezbollah.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *