3696

Intambara ya Iran igiye gutuma igiciro cy’udukingirizo gitumbagira

Sangiza iyi nkuru

Uruganda rwa Karex rwa mbere ku Isi rukora udukingirizo rwinshi, rwatangaje ko rugiye kuzamura igiciro cyatwo ku kigero cya 30% kubera intambara ikomeje kubera intambara ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Goh Miah Kiat uyobora ruriya ruganda rusanzwe rukora udukingirizo turenga miliyari eshanu ku mwaka, yagaragaje izamuka ry’udukingirizo rishingiye ku kuba ibyo bifashishisha badukora bisigaye bibahenda nyuma yo kubura inzira byacamo ngo bibagereho.

Uru ruganda rwo muri Thailand rwasobanuye ko ubu rugowe no kubona ibinyabutabire bya ‘ammonia’ by’ingenzi mu gukora no gutuganya udukingirizo, bijyanye no kuba inzira ya Hormuz ikoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga imaze igihe ifunze kubera ubwumvikane buke hagati ya Iran na Leta zunze Ubume za Amerika.

Irana yafunze iyo nzira nyuma irayufungura ariko isanga Amerika nayo yafunze amazi magari kugira ngo amato atazajya yinjira cyangwa ngo asohoke muri Iran, ibyatumye icyo gihugu gisubira ku mwanzuro wo gukomeza gufunga iyo nzira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *